Kuri uyu wa 07 Ukuboza 2023 uturere tugera ku 8 twari tumaze igihe tudafite komite nyobozi yuzuye, twiteguye kuiyuzuza ndetse hagashyirwaho abayobozi b’utwo turere.
Muri utwo Turere harimo aka Rutsiro kari kamaze amezi 11 njyanama yako isheshwe kubwo kunanirwa gusohoza inshingano hamwe n’Akarere ka Musanze, aho abagize nyobozi bavuye muri iyo myanya muri Kanama 2023 ku bw’impamvu zirimo kudashobora kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abandi bayobozi bavuyeho nyuma y’ikiswe ibirori byo kwimika umutware w’abakono, ni uwari umuyobozi w’Akarere ka Gakenke n’uwari umuyobozi w’Akarere ka Burera.
Mu bandi bayobozi bagomba gusimburwa harimo uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu weguye nyuma y’ibiza byahitanye abaturage muri ako Karere, abari abayobozi b’Uturere twa Nyamasheke na Karongi batashoboye kubahiriza inshingano zabo hamwe n’uwari umuyobozi w’Akarere wungirije mu Karere ka Rwamagana wavuzwe muri Dosiye yo kwa Dubai, umudugudu wubatswe mu buryo bushobora gushyira mu kaga ubuzima
Ibi byose byatumye utu turere tubura abayobozi , gusa uyu munsi utu turere tukaba twiteguye kubona ubuyobozi bushya.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com