Akarere ka Rubavu kamaze kubona umuyobozi mushya watowe ku bwiganze bw’amajwi 69,6%, akaba aje asimbuye Ildephonse Kambogo.
Murindwa Prosper niwe watorewe kuyobora akarere ka Rubavu ku bwiganze bw’amajwi 69,6%Aho asimbuye Kambogo Ildephonse wegujwe n’ Inama Njyanama y’akarere mukwezi Kwa gatanu nyuma y’ibiza byibasiye aka karere. Akarere ka Rubavu kakaba Kari kamaze amezi 8 kayobowe by’agateganyo na Nzabonimpa Déogratias wari umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Akarere ka Rubavu Kari kamaze amezi 7 yuzuye neza kayoborwa Na Nzabonimpa Déogratias warukayoboye by’agateganyo nyuma y’uko uwari umuyobozi wako Kambogo Ildephonse yegujwe na Njyanama y’akarere mukwezi Kwa 5 tariki 6 ashinjwa kutubahiriza inshingano no kutita kubaturage.
Murindwa Prosper akaba yabanje gutorwa ku mwanya w’umujyanama rusange n’amajwi 106 kuri 260 yatoye, amaze kurahizwa n’urukiko nk’umujyanama rusange yongeye kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi y’akarere maze atorwa kumwanya w’umuyobozi w’akarere yarahanganyeho na Nyangoma Vincentie ku bwiganze bw’amajwi 180 angana na 69,6% kuri 259 yatoye
Uyu Muyobozi mushya watowe akaba yavuze ko ntagishya azanye ahubwo ko aje kongera ikibatsi mu ikipe itsinda bityo inganji za Rubavu zigakomeza kwesa imihigo.
Perezida w’inama Njyanama y’akarere Dr.Ignace Kabano yabwiye umuyobozi mushya ko Ari imbaraga bungutse muri Njyanama kuko itari yuzuye avugako inshingano yatorewe atari inshingano zoroshye ariko ko zihawe intore Kandi ishoboye maze amusaba gukorana umurava no kwegera abaturage no kubitaho kugira ngo bashobora gufatanya kubaka u Rwanda rushya.
Murindwa Prosper atorewe kuyobora akarere ka Rubavu nyuma y’uko yari umuyobozi w’akarere w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro washyizweho n’ibiro bya minisitiri w’intebe ubwo yari imaze gusesa Njyanama y’akarere. Aho yagiye kuri uyu mwanya nanone bamukuye muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Aho yari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi nigenzurabikorwa muri iyi minisiteri.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com