Mu gihe abayobozi bashya iyo binjiye k’ubuyobozi binjirana imihigo n’imigambi mishya itandukanye, umuyobozi mushya w’akarere ka Rubavu we yatangaje ko ntagishya azanye muri aka karere kuko gasanzwe gafite imikorere myiza cyane
Uyu muyobozi yavugaga ibi mu gihe aka karere kari mu turere twambere mu Rwanda turangwamo ruswa mu mpande zose.
Aka karere kandi gafite isoko rigiye kumara imyaka irenga 13 ryaranze kuzura nyamara we akaba ari gushima imikorere y’aka karere abantu bose bibaza amaherezo yako.
Mu migabo n’imigambi ye kandi yari yatangaje ko agiye kubahiriza igishushanyo mbonera cy’akarere, ariko bikaba byakuye benshi umutima nyuma yo kuvuga ko nta gishya azanye, mu gihe benshi batekerezaga ko agiye gukosora ibitagendaga neza muri aka karere, birimo n’iby’uwo asimbuye yazize.
Ikibazo cyo kwimura abahuye n’ibiza muri aka karere cyakunze kuvugwamo amanyanga menshi byatumye bamwe bemeza ko kuva avuze ko ntacyo azahindura bishobora gutuma abaturage batakariza icyizere uyu muyobozi.
Uyu muyobozi aje muri aka karere aturutse mu karere ka Rutsiro nako kari kamaze iminsi kayobowe by’agateganyo.
Murindwa Prosper yabaye kandi mu karere ka Rutsiro ubwo yari ashinzwe imiyoborere myiza muri aka karere.
Icyakora nti twabura kuvuga ko aka karere gatangiye gutera imbere kuko imihanda imeze neza itangiye kwiyongera n’ubwo ikibazo cy’ubujura nacyo cyabaye agaterera nzamba nka kamwe ka nyina wanzamba.
Uyu muyobozi aje mu gihe ikibazo cy’abuzukuru ba shitani bazengereje abantu, ku buryo buri wese mu ganiriye atuye mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu na Rugerero, akubwira ko ikibazo cyabo cyabarembeje.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com