Benjamin Netanyahu, Ministre w’intebe wa Israel akomeje kwigamba ko Ingabo z’igihugu cye zagose urugo rw’Umuyobozi wa Hamas, muri Gaza hafi y’ahari inkambi iherereye ahitwa Khan Younis.
Yakomeje avuga ati: “Ejo nk’uko nabivuze, Ingabo zacu zishobora kugera aho ariho hose muri Gaza. Uyu munsi zagose urugo rwa Sinwar.” Yavuze ko nubwo uyu mugabo ashobora gutoroka, ariko mu gihe icyo aricyo cyose aza gufatwa.
Abaturage bo mu gace ka Khan Younis batangarije Reuters ko ibifaru by’ingabo za Israel byari biparitse hafi y’urugo rwa Sinwar ariko bitazwi niba we n’umuryango we ariho bari.
Israel ivuga ko uyu mugabo n’umuryango we, bihishe mu buvumo bw’inyubako abamo.
Sinwar wamaze igihe kinini afungiye muri gereza zo muri Israel aho yigiye igiheburayo, afatwa nk’umwanzi wa mbere wa Israel. Yafunguwe muri 2011 ubwo habagaho ibikorwa byo guhererekanya imfungwa hagati ya Israel na Palestine.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com