Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, nibwo habaye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishuri rikuru rya Ines-Ruhengeri rimaze ritanga ubumenyi, bibanza kubimburirwa n’igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr Vincent Harolimana byizihirizwa mu kigo cya INES-RUHENGERI.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Twagirayezu Gaspard ubwo yavugaga ijambo yashimiye abanyeshuri bose babashije guhitamo kuza kwiga muri INES-Ruhengeri.
Yagize ati: “Mwarakoze guhitamo kuza guhaha ubumenyi muri Ines-Ruhengeri akomeza avuga ko ari intambwe iyi kaminuza yateye binyuze mu kuba ku ruhembe rwo guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya”.
Minisitiri Twagirayezu yerekanye ko imyaka 20 ishize INES-Ruhengeri yakoze ibishoboka byose mu buryo bw’uburezi mu Rwanda ndetse n’iterambere ry’ubukungu ry’igihugu muri rusanjye.
Niyibizi Egide warangije muri INES-RUHENGERI nawe yadutangarije ko yahasoreje amasomo muri 2016 ahize Food Biotechnology yadutangarije ko yishimiye ubumenyi yahavanye kubera ko ariyo ntandaro yatumye aba uwo ariwe uyu munsi dore ko ubu ari Umuyobozi w’uruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi rukoramo ifiriti.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishuri rikuru rya Ines-Ruhengeri rimaze ritanga ubumenyi yari yitabiriye uyu muhango nk’umunyeahuri wahize, akanaba umuyobozi w’abanyeshuri yakomeje avuga ko ashimira cyane ishuri rikuru rya Ines-Ruhengeri ku bumenyi ryamuhaye.
Niyokwiringwirwa Joseline nawe wiga muri Ines-Ruhengeri Land Administration Management mu mwaka wa kabiri nawe yatubwiye ko yishimiye cyane umuhango wo kwizihiza imyaka 20 itanga ubumenyi,anavuga ko asaba ubuyobozi bwa Ines-Ruhengeri kubaba hafi no kubaha uburezi bwiza mu myigire yabo, kubera ko bizajya bibafasha mu myigire yabo. Asoza asaba bagenzi be ko bakunda ubuyobozi bwa Ines-Ruhengeri kubera ko uhasoreje amasomo ajya hanze akenewe.
Ni ibirori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi mu nzego bwite za Leta, iz’umutekano, abihaye Imana, abarerewe muri iyi Kaminuza, abayirereramo n’abandi.
Mgr Harolimana Vincent uhagarariye Ines-Ruhengeri mu rwego rw’amategeko akaba n’umuyobozi Mukuru ubwo yagezagaza ijambo abitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yashimiye byimazeyo Perezida Kagame kuba atarahwemye gushyigikira INES-Ruhengeri.
Yagize ati: “Turashimira by’umwihariko nyakubahwa wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame wemeye kuza gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’iyi Kaminuza mu gikorwa cyaduteye imbaraga zidasanzwe”.
Yasoje ashimira by’umwihariko Mgr Kizito Bahujimihigo (wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri) uri mu banahawe impano, nyuma yo kuba uwa mbere wagize igitekerezo cyo kubaka INES-Ruhengeri.
Fraterne Mudatinya
Rwandatribune.com