Amavubi y’abatarengeje imyaka 18, yasoje iri ku mwanya wa 4 mu mikino umaze iminsi ibera muri Kenya, ni nyuma yo gutsindwa na Tanzania 3-1.
Nyuma yo gutsindwa na Uganda mu mukino wa mbere wa ½, u Rwanda rwahuye na Tanzania yatsinzwe na Kenya muri ½, bakaba bahataniraga umwanya wa 3.
Tanzania yabashije kwitwara neza mu minota ya mbere aho ku munota wa 19, Zidane Ally Sereri yayitsindiye igitego cya mbere, ku munota wa 26 Saidi Shabani akaba yatsindiye Tanzania igitego cya kabiri.
Ndayishimiye Didier yaje gutsindira Amavubi igitego ku munota wa 37. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.
Amahirwe y’u Rwanda yaje kuyoyoka ku munota wa 49 ubwo John Misheto yatsindiraga Tanzania igitego cya gatatu. Amavubi yagerageje kugenda yirwanaho ashaka kwishyura ibi bitego ndetse abona amahirwe, nk’ishoti rya Sultan Bobo ku munota wa 73 ryafashe umutambiko w’izamu ndetse n’amahirwe akomeye Ndayishimiye Didier yahushije ku munota wa nyuma asigaye arebana n’umunyezamu ariko akawutera hanze.
Umukino warangiye ari 3-1. Nyuma y’uyu mukino hagiye gukurikiraho umukino wa nyuma uri buhuze Uganda na Kenya.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com