Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 Maj. Willy Ngoma yagaragaye k’urutonde rw’abafatiwe ibihano na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, hamwe n’abandi barimo William Yakutumba uyobora Mai Mai Yakutumba, hamwe na Michel Rukunda umuyobozi wa Twirwaneho.
Ni ibihano bavuga ko byahise bitangira gukurikizwa uwo mwanya, ibi bihano birimo ko imitungo y’Aba bafatiwe ibihano iri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, hamwe n’ibigo byose by’imari bikorana n’aba bantu bikaba bigomba gufatirwa.
Muri ibi bihano bavuga ko ibigo byose by’imari bifite imitungo y’aba bantu bafatiwe ibihano bigomba guhita biyifatira kandi bakongera ho ko nta numwe wemerewe kongera gukandagira kubutaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Amerika irashinja William Yakutumba gutegeka ko habaho ibitero byibasira abasivili ndetse n’abandi bantu b’inzirakarengane, ibi akabikora nk’umuyobozi w’imitwe yitwara gisirikare ya Mai-Mai Yakutumba na CNSPC, bavuga kandi ko agira uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, n’ibindi bikorerwa mu gace akoreramo.
Willy Ngoma, umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, nawe ashinjwa ko uyu mutwe ukora ihohotera ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bakavuga kandi ko uyu mutwe nawo ukora ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’iyicwa ry’abantu rikunze gukorwa nawo.
Naho Michel Rukunda, umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro witwa Twirwaneho,we arashinjwa kuba yarinjije mu gisirikare abana, harimo n’abafite imyaka 12, umutwe we kandi ugashinjwa kwibasira abasivile, aho batanze urugero kubari mu nkambi zitandukanye, ndetse bagashinjwa no gusahura ikigonderabuzima.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com