Leta zunze ubumwe z’Amerika zongeye kugereka inkono ishyushye ku mutwe w’inyeshyamba wa M23, bavuga ko ubwicanyi bwakorewe Kishishe bwakozwe nabo mu gihe byari byaravuzwe ko byakozwe n’abasirikare ba FARDC.
Ibi byagaragaye mu birego bashinje umuvugizi w’uyu mutwe mu bya gisirikare Maj Willy Ngoma ubwo bamufatiraga ibihano n’iki gihugu, ndetse banavuga ko uyu mutwe ukora ibyaha by’ihohotera ry’ikiremwa muntu.
Ibi kandi babivuze mu gihe ubwo iki gikorwa cy’iyicwa ry’abantu bo muri Kishishe muri 2022, uyu mutwe wasabye ingabo z’umuryuango w’abibumbye kuza gukora iperereza nyamara bikarangira batageze aho ibintu byabereye ahubwo bakajya mu kigo cya FARDC cyari bugufi yaho, bikaza kurangira batangaje ibyo babwiwe na FARDC.
Nyuma ya Raporo yatanzwe n’impuguke za MONSCO izi nyeshyamba n’ingabo za Leta ya Congo FARDC batangiye gushinjanya buri wese avuga ko ari mu keba we wabikoze n’undi bikaba uko.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zongeye kubyutsa iki kintu ubwo zafatiraga ibihano umuvugizi w’izi nyeshyambaWilly Ngoma birimo kutajya mu gihugu cyabo, ndetse no gufatira imitungo yabo iri muri ibi bihugu.
Icyakora abakurikiranira hafi ibya Politiki y’ibi bihugu by’Abazungu bavuga ko ibi byose bikorwa ari agakingirizo kugirango bahume amaso ubutegetsi bwa Congo ndetse n’amahanga maze ngo bagire ngo hari icyo baba bari gukora, kandi ntacyo usibye ubusahuzi.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com