Kera iyo umuntu yapfaga bakoraga imihango itandukanye harimo n’uyu wo guhambanwa ikara, kubera gutinya ingaruka z’ibizaba nyuma yuko uwo bahambye agarutse,kuko abakera bizeraga ko nyuma yo gupfa no guhambwa umuntu wahambwe ashobora kugaruka ku isi ari umuzimu ,bizeraga ko rero ashobora kugaruka ari umuzimu mwiza cyangwa mubi, kubera uko yari abanye n’abo m’umuryango we mbere yuko ava ku isi.
Imibereho y’umuntu ku isi niyo yagenaga icyo bazamuhambanaga mu gihe cyo kumuhamba,aha rero turareba k’umuhango wo guhambanwa ikara.
Ese byasobanuraga iki?
Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi ivuga ko uwahambanwaga ikara ari umuntu wese wapfaga atabyaye yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore.
Iyi nteko ikomeza ivuga ko kuba umuntu yarapfaga adashatse ,byagaragaraga ko uwo muntu apfanye agahinda ko kuba adafite umugore cyangwa umugabo,kuba atarabyaye ,kuba atarigize impuhwe za kibyeyi no kuba yarabuze icyubahiro cy’ububyeyi.
Ikara ryakoreshwaga kugirango batsirike umuzimu we,ntazagaruke nanagerageza kugaruka aza atuje adateza amahane ,kuko babonaga ko uwo muntu apfanye agahinda kugira ngo umuzimu we atazabatera akabagirira nabi bamuhambanaga ikara,kandi ko abibazaga ko iri kara ryahambanwaga umuntu utarabyaye sibyo kuko ingumba yo yabaga yararongowe ,yarasabwe akanakobwa cyangwa se yarakoye ‘bivuze ko we yashyingurwaga nk’abandi bose nta kara.
Abandi bantu bavuga ko guhambanwa ikara mu muco nyarwanda byakorerwaga umuntu wese wapfuye atabyaye umwana w’umuhungu .
Bavuga ko iyo umuntu yapfaga atabyaye umwana w’umuhungu bagiraga ubwoba ko yazagaruka kubagirira nabi kuko ntawe yasize uzamuterekera bigatuma bamuhambana ikara kuko mu muco nyarwanda umwana w’umuhungu ariwe wari wemerewe guterekera.
Uyu muco wo guhambanwa ikara ukaba waracitse mu Rwanda kubera iterambere ry’abanyaburayi rishingiye ku madini .
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com