Mu buzima busanzwe abantu benshi miyo batariye ibiryo birimo amavuta bumva batameze neza, ariko kenshi usanga hari abakoresha amavuta ishuro zirenze imwe cyane nk’iyo bari bayatekesheje ifiriti, Inyama cyangwa se Amandazi n’ibindi, gusa ngiye kubabwira ibibi byuo gukoresha amavuta amwe inshuro zirenze imwe
Abahanga mu by’imirire bavuga ko Atari byiza gutekesha amavuta y’ubuto inshuro nyinshi, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu, nk’uko inzobere mu mirire zibitangaza.
Inzobere mu mirire Benimana Jean Sauver, ukorera ku bitaro bya Ruhengeri mu kiganiro yagiranye na Kigali Today
Umwe mu nzobere mu mirire witwa Benimana Jean Sauver yatangaje ko zimwe mu ngaruka ziterwa no gutekesha amavuta inshuro zirenze imwe, zirimo ko bigira ingaruka nk’izo kurwara indwara zidakira zirimo umutima, imitsi, Diyabete, umuvuduko w’amaraso ndetse na Kanseri, ibibazo by’urwungano ngogozi, ndetse bishobora no kuba intandaro y’ubugumba n’utunyangingo tw’umubiri bituma dusaza vuba.
Yabivuze agira ati “Amavuta si byiza kuyatekesha inshuro zirenze imwe igihe wayashyizemo ibirayi utetse ifiriti cyangwa ukayatekesha inyama, amandazi n’ibindi. Ni byiza kuyamena nyuma yo kurangiza guteka”.
Benimana asobanura ko gutekesha amavuta inshuro irenze imwe bituma ibinyabutabire biyagize bihura n’ubushyuhe bwinshi, bigakora ibinure bibi bidakenewe mu mubiri ku buryo bigira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu.
Ibyo binure ni byo bigenda bikajya mu mubiri bikaba byatera izo ndwara zitandukanye zikawangiza.
Nubwo bimeze bitya abaturage bo bavuga ko babikoraga batazi izo ngaruka, zishobora kubageraho zikanabangiriza ubuzima.
Umutoni Grace avuga ko we iyo yatetse ifiriti mu rugo, amavuta asigaye umuntu ayabika akajya ayatekesha ibindi biryo buhoro buhoro kugeza ashize.
Benimana atanga inama y’uko mu gihe umuntu ateka yajya akoresha amavuta make ashirana n’ibyo atetse, hagamijwe kwirinda ko yasigara.
Ikindi ni uguteka amavuta make hakurikijwe ingano y’ibyo bateka, kugira ngo birinde no gushyira amavuta menshi mu biryo.
Uretse no kuba amavuta akoreshejwe inshuro nyinshi atera uburwayi n’ubusanzwe amavuta menshi si meza mu buzima bwa muntu.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com