Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’uBurundi, Alain Guillaume Bunyoni urukiko rwamukatiye gufungwa ubuzima bwe bwose ndetse bategeka ko anyagwa ibye birimo n’imodoka zigera kuri 14 yari asanzwe afite.
Uyu mugabo wari umaze igihe afunzwe urukiko rwamuhamije ibyaha 7 birimo no gushaka guhitana umukuru w’igihugu.
Uyu mugabo yahoze ari igihangange ku butegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza no mu ishyaka CNDD-FDD, ariko ntiyigeze ahirwa n’ingoma ya Evariste Ndayishimiye.
Ku ikubitiro Gen Bunyoni yashinjwaga ibyaha bitatu ari byo guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu no kwigarurira inyungu z’akazi mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byaje kwiyongera ho kugerageza kwica umukuru w’Igihugu, kugerageza guhirika ubutegetsi, ashinjwa kandi icyaha cya ruswa.
Ni ibyaha ngo yakoze mu bihe bitandukanye nyuma yo kwigira igihangange kugera ubwo hari abamufataga nka Perezida, rimwe na rimwe akanasebya mu ruhame Umukuru w’Igihugu watowe n’imbaga nyamwinshi.
Bunyoni we ibyo aregwa byose arabihakana
Uretse no gufungwa kandi uyu Bunyoni ngo azanyagwa imitungo ye itandukanye irimo inzu 4 hamwe n’imodoka ze 14 asanzwe atunze.
Muri iyo dosiye ya Jenerali Bunyoni ntari wenyine kuko ari kumwe n’abandi bantu batandatu, Barimo abashoferi be babiri, umwe mu bamwubakira inzu, uwamurindaga mu giporisi, uwari umukozi w’iperereza hamwe n’uwaru ukuriye aho Bunyoni yabanje guhungira.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Emmanuel Gateretse, yatangaje iki cyemezo cy’uko Bunyoni agomba gufungwa ubuzima bwe bwose ariko nawe ahita atangaza ko azajurira kuko ubutabera butarangiriye aho gusa.
Bunyoni yafashwe muri Mata , nyuma y’amezi atandatu akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri leta ya Evaliste Nedayishimiye.
Human Rights Watch iherutse gusaba ko Jenerali Bunyoni ahabwa ubutabera bwigenga urubanza rwe rukazitabirwa n’indorerezi Mpuzamahanga.
Ku wa 21 Mata 2023, nibwo Jenerali Bunyoni yafatiwe ahitwa Nyamuzi, mu gace kitwa Mubone muri Komine ya Kabezi, mu Ntara ya Bujumbura aho yari yihishe inzego z’umutekano zamuhigaga hasi kubura hejuru.
Nyuma y’ibyo yatangaje abantu bose bategereje ko azajurira akaba wenda yakatirwa igihano kiri hasi y’icyo yari yahawe.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com