Ubutabera bw’i Paris mu Bufaransa bwafashe umwanzuro wo gufungura by’agateganyo Laurent Bucyibaruta uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 rumuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku mpamvu z’uburwayi.
Laurent Bucyibaruta yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yari abereye umuyobozi.
Urukiko rwavuze ko ubuzima bwa Bucyibaruta butameze neza ku buryo ngo kuva yagera muri Gereza, yahoraga ajyanywa kwa muganga hafi buri munsi, ari naho rwahereye rumufungura by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi.
Uyu mugabo w’imyaka 78 yafunzwe n’Ubutabera bw’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Gikongoro yari ayoboye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe iz’umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
By’umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza Abatutsi guhungira mu cyahoze ari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera azabacungira umutekano, akanabaha ibiribwa n’amazi nyamara bakaza kuhicirwa.
Bucyibaruta Laurent wavukiye i Musange mu 1944, yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.
Ashinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye Jenoside yabereye aho muri Gikongoro.
Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa aho ari kugeza n’ubu.