Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo batangiye gusaba ingabo za Leta ya Congo FARDC, gusubira mu bice ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba hamwe na MONUSCO zari zirimo.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 10 Ukuboza ubwo bizihiza umunsi mpuzamahanga w’isaba ry’uburenganzira bwa muntu.
Aba bakozi ba sosiyete sivile basabye kandi leta ya congo ko ibice izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba zavuyemo, byakubahirizwamo uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Ibi bari kubivuga mu gihe mbere y’uko izi ngabo zibijyamo byari mu maboko y’inyeshyamba za M23, ndetse zikaba zari zirukanyemo FARDC ziyishinja kwica no guhohotera abaturage babaziza ubwoko bwabo.
Bavuze bati ” turifuza ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zashaka uburyo zinjira mu bice byavuyemo ingabo za MONUSCO na EACRF, kugira ngo bahacungire umutekano.”
Ibi bari kubivuga mu gihe intara ya Kivu y’amajyaruguru iri kwibasirwa bikomeye n’imirwano ikomeje kubica bigacika hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta FARDC hamwe n’abo bafatanije urugamba.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com