Mukwege nk’umukandida uri kwiyamamaza kuba perezida wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, yababajwe n’uburyo amafoto ye yo kwiyamamaza kwe yagiye ashwanyuzwa bikozwe nabo yise insoresore za Tshisekedi.
Mukwege yavuze ko insoresore zishyigikiye uwo bahanganye Perezida Tshisekedi arizo zigenda zimanura amafoto ye aho amanitse hose , aho yavuze ko bashaka kuburizamo ukwiyamamaza kwe. Ibi bikubiye muri kopi y’ ibaruwa ifitwe na Radio okapi,igaragaza inkomyi yahuriye nazo mu kwiyamamaza.
Impamvu uku kwiyamamaza kwe kuzamo Tshisekedi ngo ni uko igihe Tshisekedi yari yiteguye kuza mu kwiyamamaza i Goma aribwo amafoto ya Mukwege yagiye ashwanyurwa n’abasore bashyigikiye Tshisekedi.
Avuga ko kandi Meya w’umujyi wa Goma ariwe wategetse ko ayo mafoto ye bayashwanyura bahereye aho yari kwiyamamaza, ibi kandi ngo byabaye igihe haburaga iminsi mike ngo Tshisekedi ahagere.
Mukwege yasoje asaba komisiyo y’amatora ko yajya itanga uburenganzira ku biyamamaza bose bakagira uburenganzira bungana,ntihagire ubangamira undi.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com