Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwaya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe tariki 20/12/2023. Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, aho yagiye yiyamamariza hose yakomeje kwifatira abaturage yitwaje iturufu yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame ngo kuko ariwe mwanzi wa Kongo bikomotse ku ntambara iki gihugu kirimo na M23.
Yasezeranije abaturage ko ni baramuka bamutoye mu matora ateganijwe tariki 20/12/2023 azarangiza ibibazo by’umutekano muke ashinja perezida Paul Kagame w’u Rwanda guteza muri Congo, U Rwanda rukaba rukomeje kubihakana rwivuye inyuma , ahubwo rugashinja Congo gucumbikira abasize bakoje Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Perezida Tshisekedi aho yiyamamaza hose akaba agenda yizeza aturage kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo aho avuga ko ntakibazo afitanye n’abanyarwanda ahubwo ko umwanzi wa Congo ari Kagame.
Yagize ati: Ntitwitiranye abaturage b’u Rwanda n’ubutegetsi bwa Kagame, abaturage b’u Rwanda ni abavandimwe ni abaturanyi, umwanzi wacu duhanganye nawe ni Paul KAGAME nzamurwanya kugeza kwiherezo.
Perezida Tshisekedi kandi avuga ko agiye gushyira ingufu muri FARDC, Wazalendo ndetse na MAIMAI, avana mu gisirikare abo avuga ko bagicengeyemo batabikwiriye, abo yise Les infilitrées.
Yagize ati: Nk’uko mubizi igisirikare cyacu cyaracengewe cyabaye infilitrée kuva kera bivuye mu kugihuza, ibintu byose twagiye dukora nibyo byinjije umwanzi mu gisirikari, ariko ubu twatangiye kubakuramo buke buke niyo mpamvu bamwe muribo bahunze ubu bagiye muri M23 ariko buke buke baragenda barangira, rero abasigaye barimo Wazalendo na MAIMAI twese tuzafatikanya mu kurwanira Congo.”
Umwe mu basesenguzi w’umunyekongo utashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara yavuze ko asanga gahunda ya Tshisekedi yo gushyigikira ku mugaragaro Maimai na Wazalendo ishobora guteza ikibazo kuri bamwe mu baturage basanzwe bibasiwe n’iyi mitwe ibabuza umutekano ikabica abandi ikabambura imitungo yabo.
Yagize ati: “Kuvugango agiye guhereza imbaraga abo Wazalendo cyangwa abo yita Réselvistes, abo ba Réselvistes ni bande cyane nko muri ibi bihe by’amatora turimo, reba nka biriya bitero byabaye mu Minembwe mu minsi ishize abantu barapfa abandi barahunga bava mu byabo, ababikoze ni abo Wazalendo”.
Si ubwa mbere Tshisekedi avuze amagambo mabi ku buyobozi bw’u Rwanda kuko no mu minsi ishize, yari kuri Televiziyo y’Igihugu, asezeranya abaturage be ko azakora ibishoboka byose agafasha abashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.
Muri iki cyumweru turangije nanone Perezida Tshisekedi yagereranyije Perezida Kagame na Hitler ibintu nabyo bitavuzweho rumwe n’abakurikiranira hafi Politiki y’ibiyaga bigari bagaragaza ko aya atari amagambo y’umuntu w’umuyobozi nk’uyu uhatanira kuyobora igihugu ndetse akavuga ko atazigera agirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, ngo keretse igihe bazaba bahuriye imbere y’Imana gusa.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com