Kuva ku munsi wejo ku cyumweru taliki ya 10 Ukuboza 2023,abaturage bose mugihugu cya Misiri bari mu matora y’umukuru w’igihugu,mugihe abaturage bahana imbibi bo mu ntara ya Gaza bamerewe nabi kubw’intambara ibahuza na Israel.
Muri aya matora byitezwe ko Perezida Abdel Fattah El Sisi uhanganye n’abandi bakandida batatu ashobora kwegukana aya matora y’umukuru w’igihugu,iyo manda ikaba yamwemerera kuyobora kino gihugu muri manda yagatatu.
Mbere y’uko bimwe mu biro by’itora mu murwa mukuru bifungura ahagana saa tatu za mugitondo ku munsi wejo ku cyumweru abaturage bari bahageze ari benshi kugira ngo baze gutora, nk’uko umunyamakuru wa AFP yabitangaje.
Aya matora yatangiye ku munsi wejo ku cyumweru bikaba biteganijwe ko agomba kuzarangira ku munsi wo kuwa kabiri taliki ya 12 Ugushingo 2023, ibiro by’itora biteganijwe ko bizajya bifungurwa saa tatu za mu gitondo bifunge saa taTu z’umugoroba ,bikaba biteganijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa kuri taliki ya 18 Ukuboza 2023.
Abantu babarirwa muri miliyoni mirongo itandatu na zirindwi (67 millions) nibo bemerewe gutora, abantu benshi bakaba bahanze amaso abaturage muri aya matora, mugihe amatora y’ubushize hagaragayemo bantu bakeya cyane.
Iki gihugu cyashegejwe n’ibibazo by’ubukungu mu mateka yacyo ya vuba, ifaranga ry’iki gihugu ryataye agaciro ku kigero kingana hafi na 40%.
Amakuru akomeza avuga ko kuva na mbere y’uko bino bibazo by’ubukungu bitangira muri kino gihigu abaturage bagera kuri bibiri bya gatatu babarirwaga munsi yumurongo w’ubukene.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com