Mu masengesho asoza umwaka yo gushima lmana, Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko adakeneye kujya muri Amerika kuko ahagijwe n’igihugu cye.
Perezida wa Uganda, Museveni yabivuze kuwa 10 Ukuboza 2023, mu masengesho yasozaga uyu mwaka , aho yavuze ko adakeneye kujya muri Amerika Kandi ko igihe aba yagiyeyo ari inyungu zabo atari ku nyungu ze.
Rero ngo kuba Amerika yashyiraho ibyemezo n’ingamba ku bikwiriye kuzuzwa kugira ngo umuntu abe yajya muri Amerika, ngo ntibimuteye ubwoba ngo kuko we ntacyo abuze muri gihugu cya Uganda,nk’uko BWIZA ibitangaza.
Ibi yabivuze nyuma y’uko umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga aherutse gutangaza ibihano ku bayobozi b’ubugande harimo kwimwa icyangombwa cyemerera abantu kuba by’agateganyo muri Amerika. Ni nyuma y’aho u Bugande bwashyizeho amategeko abangamiye abaryamana bahuje ibitsina, abo benshi bita abatunganyi.
Ibi Museveni yabigarutseho agira icyo avuga ku bihano Amerika ishyiraho ku bindi bihugu, isa n’ishyiraho igitutu, ivuga ko nudakora uko babishaka utemerewe kujya muri Amerika. Ni ibi byatumye avuga ko we adakeneye kujya muri Amerika kuko ntacyo yabuze muri Uganda.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com