Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kateranye kuri uyu wa mbere, tariki ya 11 Ukuboza 2023, kugira ngo basuzume cyane cyane ibya politiki n’umutekano muke uri muri mu burasirazuba bwa Congo.
Loni ivuga ko kimwe mu bibazo bigoye bihari ari amakimbirane hagati ya Congo n’u Rwanda, akaba agomba gushakirwa umuti byihutirwa, nk’uko bigomba kuganirwaho muri iyi nama..
Muri aka kanama k’umutekano haraganirwa uburyo umwuka mubi wakumirwa, ku bibazo byo gushinjanya ku mpande zombi, aho buri gihugu gishinja ikindi gufasha imitwe yitwaje intwaro, ibintu biteza umutekano muke ku mupaka w’ibihugu byombi.
Abategetsi ba Congo bakomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bitero bihagabwa na M23, U Rwanda narwo rugashinja Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR urimo abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bifuza no kuruhungabanyiriza umutekano.
Byari biteganyijwe kandi ko Bintou Keita, intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Congo, asobanura ibyagezweho ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa muri Congo mu rwego rwo kugarura amahoro.
Aranakomoza kandi ku bikorwa by’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO ndetse n’uko zizava muri icyo gihugu cya Congo hatabayeho icyuho mu mutekano.