Mu ntara ya Kivu y’amajyepfo y’igihugu cya Congo, mu mujyi wa Bukavu abantu bagera kuri 15 nibo byamaze kwemezwa ko baguye mu nkangu yabaye kuri iki cyumweru itewe n’imvura idasanzwe yaguyeyo.
Amakuru avuga ko mu gace ka Ndedere gaherereye muri uyu mujyi wa Bukavu, iyi mvura idasanzwe yaguye ku bwinshi ikaza gutuma inkwanku zihacika bityo amazu menshi yo muri ako gace akarengerwa.
Umwe mu baturage batuye aho hafi akaba ari n’umuyobozi yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko umugabo umwe(1) we n’abana be bagera kuri batanu(5) ndetse n’abuzukuru be babiri( 2 ) inzu yabo yaje gusenyuka maze ikabagwaho,ubwo iyo mvura y’amahindu yari irimo kugwa,ngo iyi nkangu yabaye mu ijoro hagati.
Uyu muturage witwa Mendo Inguzi Munene yavuze ko bijya gutangira bagiye kumva bakumva urusaku rwinshi rumeze nk’urwinkuba. Yogera ho ko nyuma y’aho yabonye urukuta rw’inzu rurimo kugwa maze rugahita ruryamira abantu bagera ku munani(8) bari baryamye muri iyo nzu.
Amakuru akomeza avuga ko ahitwa Panzi naho bitewe n’iyi mvura abantu bagera kuri barindwi(7) ngo nabo bapfuye bitewe nibyo biza by’inkangu.
Nk’uko Daily Nation dukesha iyi nkuru ibivuga, ivuga ko muri uyu mwaka umujyi wa Bukavu wagiye ukunda kwibasirwa n’inkangu za hato na hato ari nako amazu agenda asenyuka.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com