Mu ijambo yashyikirije akanama gashinzwe umutekano ku isi, Nicolas de Rivière, umunyamabanga uhoraho w’Ubufaransa mu Muryango w’abibumbye,yongeye kujijisha ashinja u Rwanda kuba muri Congo, mu gihe inkunga ikomeye y’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo, beshi bemeza ko ikomoka mu bazungu.
Uyu muvugizi yashinjaga u Rwanda kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo yemezaga ko igihugu cye kizafasha Congo mu matora yimirije imbere muri iyi minsi, ndetse akavuga ko inyeshyamba za M23 zigoma guhagarika imirwano kugira ngo amatora azagende neza.
Icyakora uyu mufaransa yasabye ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugerageza kugarura amahoro kuko ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba hamwe na MONUSCO bari babishinzwe batangiye kwisubirira iwabo, kandi amahoro akaba yarabaye agatereranzamba muri kariya karere.
Cyakora uyu munyamabanga yunze muryo umuyobozi wa MONUSCO yavuze nawe asaba ingabo za Leta ya Congo guhagarika gukorana n’inyeshyamba za FDLR zigizwe n’abasize bakoze amahano mu Rwanda,ndetse bakaba bafatwa n’igicumbi cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Yongeyeho ko ingabo z’iki gihugu zigomba guhagarika umubano uwo ariwo wose zifitanye n’izi nyeshyamba za FDLR dore ko gukomeza gukorana nabo bishobora gutuma u Rwanda ruhorana impungenge ko bashobora kuza guhungabanya umutekano warwo.
Uyu mujyanama yanashimiye Congo k’ubufatanye yagiranye n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye kugeza basoje imirimo yabo.
Yves Umuhoz
Rwandatribune.com