Iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ryo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2023, ryatangaje umunsi amatora y’umukuru w’igihugu azaberaho. Ni amatora azaba arimo udushya twinshi kuko ari ubwa mbere amatora y’umukuru w’igihugu azaba ahujwe n’ay’Abadepite.
Iri teka ryemeje ko Ku banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda amatora azaba mbere yaho ku wa 14 Nyakanga 2024, naho aba nyarwanda baba imbere mu gihugu amatora azaba kuwa ku wa 15 Nyakanga 2024.
Byamaze kwemezwa kandi ko ayo matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda azabera rimwe n’ay’Abadepite ateganyijwe umwaka utaha.
Gusa ni bwo bwa mbere amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba ahujwe n’ay’Abadepite. Icyakora ngo ibi byakozwe mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari yakoreshwaga.
Mu bakandida bamaze kwemeza ko baziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu harimo Perezida Paul Kagame wemeje ko azahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Dr Frank Habineza nawe yatangaje ku mugaragaro ko azahagararira ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda.
Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite bazatorerwa kuri lisiti ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa Abiyamamaza ku giti cyabo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com