Gen. Abdel Fattah al-Burhan na Gen. Mohamed Hamdan Daglo, bo muri Sudani bemeye guhura kugirango barangize intambara imaze iminsi ibashyamiranyije ku wa 15 Mata 2023.
Iyi ni intambwe idasanzwe muri dipolomasi yaganiriweho mu nama y’umuryango ya za Guverinoma zo mu Ihembe rya Afurika witwa Igad, yateranye tariki 10 Ukuboza 2023 muri Djibouti, hafatwa umwanzuro ko abo ba Jenerali bombi bahagarika intambara imaze amezi arindwi.
Kugeza ubu, ibiganiro byose byageragejwe byari byarananiranye kuko ntacyo byagezeho, harimo n’ibyaberaga i Jeddah muri Arabia Saudite, bigizwemo uruhare n’abahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba bagabo bombi bemeye guhura bitarenze ibyumweru bibiri, ibi bikaba ari intabwe nziza mu kugarura amahoro muri iki gihugu hakoreshejwe uburyo bwa Dipolomasi.
Abdel Fattah al-Burhan yari ahari muri iyi nama idasanzwe, naho Mohamed Hamdan Daglo yavuganye kuri telefoni n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Umuyobozi w’ingabo za Sudani Gen. Al-Burhan, arasaba ko abarwanyi b’umutwe wa Forces de Soutien Rapide (FSR) ba Gen. Hamdan Daglo, ko bava mu bice bigaruriye muri iki gihugu.
Abagera kuri 24,700,000 bakeneye ubufasha mu buryo bwihuse nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa mu ishami ry’ubutabazi mu muryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani, Clementine Nkweta-Salami.
Clementine Nkweta-Salami avuga ko mu bari bakeneye ubutabazi abo bashoboye gufasha bagera kuri Miliyoni 4 gusa, akavuga ko impamvu bitashobotse kugira ngo abaturage bitabweho uko bikwiye amafaranga yari akenewe habonetse 38,6% .
Yakomeje avuga ko ubufasha buhabwa aba baturage bugiye gushira ku buryo mu minsi iri imbere abanyasudani ubuzima bwabo buzajya mukaga.
Kuva iyi ntambara yo muri Sudani yakwubura abamaze kuvanwa mu byabo barenga miliyoni esheshatu naho n’abasaga Miliyoni 1.5 bahungiye hanze y’igihugu.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com