Nyuma yo kurahirira kuyobora igihugu cya Kenya ku munsi wejo tariki ya 13 Nzeri 2022 , ku munsi we wa mbere akigera mu biro bya perezidansi ya Reuburika ya Kenya, Perezida William Ruto yahise atanga amategeko yo guhindura zimwe mu ngamba zari zarashizweho na Uhuru Kenyata yasimbuye ku Butegetsi.
yahise ashyiraho abacamanza batandatu bagenwe n’akanama k’imikorere y’urwego rw’ubucamanza mu myaka itatu ishize, mu gihe Uhuru Kenyata yari yarabirengagije avuga ko bariho icyasha ,bikaba bitegenyijwe ko abo Bacamanza bahita barahira kuri uyu wa 14 Nzeri 2022.
Perezida Mushya wa Kenya, yahise anakuraho inyunganizi ya leta ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli n’iby’ibiribwa, yari yarashizweho na Perezida Uhuru Kenyata, Ngo bitewe n’uko ,iyo nyunganizi ihenda leta ndetse ko nta musaruro ufatika itanga.
yanategetse ko impushya zatangwaga ku mizigo y’ibicuruzwa kugirango bibashe kwinjira muri Kenya, bisubizwa gukorerwa ku cyambu cya Mombasa.
Ibyo byakuyeho itegeko rya Kenyatta ryari ryaratumye izo serivisi zo ku cyambu zimurirwa ku cyambu cya Naivasha, mu rwego rwo kwishyura inguzanyo y’Ubushinwa leta yafashe mu kubaka inzira ya gariyamoshi iva ku cyambu cya Mombasa ikagera ku murwa mukuru Nairobi.
Izi nizo mpinduka zambere perezida William Luto akoze ku munsi we wa mbere atangiye imirimo yo kuyobora Kenya.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com