Nyuma yo guhagarika urubanza rwa Kabuga Félicien wakurikiranwaga n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), umushinjabyaha Serge Brammertz, yatangaje ko ihagarikwa ry’uru rubanza ritashimishije benshi.
Ibi yabivuze ubwo yatangazaga ko abizera ubutabera bose batanyuzwe no kuba Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi atarakomeje kuburanishwa, ndetse agaragaza ko byababaje benshi.
Serge Brammertz aravuga ibi mu gihe muri Kamena 2023 ari bwo abacamanza b’uru rwego banzuye ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’uburwayi afite butuma atabasha kwibuka neza ibyabaye.
Ni umwanzuro washimangiwe n’urugereko rwarwo rw’ubujurire muri Kanama, urubanza rwe rurahagarara.
Brammertz kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko atanyuzwe no kuba Kabuga atarakomeje kuburanishwa, kandi ko abarokotse jenoside batabonye ubutabera bukwiye.
Ati “Ibiro byanjye ndetse n’abizera ubutabera bose, twumvise tutanyuzwe. Abahohotewe n’abarokotse ibyaha bya Kabuga ntibabonye ubutabera bukwiye.”
Uyu Mushinjacyaha yabwiye aka kanama ko ibiro bye bikomeje gushakisha “abagizi ba nabi” bakomeje kwihisha ubutabera barimo Abanyarwanda babiri Sikubwabo Charles na Ryandikayo Charles.
Brammertz kandi yatangaje ko Ubushinjacyaha abereye umuyobozi bufite akazi gakomeye ko gutanga ubufasha ku nzego z’ibihugu nk’u Rwanda no gukurikirana iburanishwa ry’abakoze ibyaha mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, ajyanwa muri kasho ya IRMCT mu Kwakira k’uwo mwaka.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com