Impuguke zo mu muryango w’ibihugu bigize ihembe rya Africa zigira inama za Guverinoma zo mu karere kwitegura bihagije kugira ngo habeho kwirinda igihombo gishobora kubaho bitewe n’uko ngo inzige zishobora kongera gutera mu bice bimwe bya Afurika y’Uburasirazuba nyuma yuko ziteye mu mwaka wa 2020.
Amakuru avuga ko mu mezi atatu ari imbere inzige zishobora kuzatera muri Africa y’uburasirazuba by’umwihariko mu gihugu cya Uganda ibintu bavuga ko bizagira ingaruka zidasanzwe kumibereho y’abatari bake.
Umuryango w’ibihugu bigize ihembe rya Africa,ni umuryango washyizweho mu mwaka 1996. Ahagana mu mwaka 1983 no 1984 ibihugu bigera kuri bitandatu(6) byomu ihembe rya Africa harimo Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan ndetse na Uganda binyuze muri LONI byashyizeho umuryango ugamije iterambere ndetse no kurwanya Ibiza byo mu karere.
Ni muri urwo rwego impuguke muri uyu muryango zavuze ko ibihugu bigera ku icyenda(9) by’ibinyamuryango bikwiye kwitegura mu buryo bukomeye kandi buhagije ikindi kiza cy’inzige igihe icyaricyo cyose mu mezi ari imbere y’umwaka utaha,cyane cyane mu mezi ya Werurwe na Gicurasi amezi anabanziriza igihe kisarura.
Nk’uko Daily Nation dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga inzige ni kimwe mu biza byangiza ku buryo bukomeye bityo bikaba biteganyijwe ko igihe zaramuka ziteye zatuma habaho ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu bihugu bya Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, South Sudan, Sudan, Uganda ndetse hakiyongeraho bimwe mu bice byari byibasiriwe n’inzige mumyaka 3 ishize.
Bivugwa ko itsinda ry’inzige riri ahantu hangana na kirometero kare imwe zifite ubushobozi bwo kurya ibiryo bingana na toni ibihumbi mirongo itatu na bitanu mu gihe kingana n’umunsi umwe wonyine.
Mr Kenneth Mwangi akaba ari nawe ushinzwe ibijyanye n’imishinga muri uyu muryango,ku munsi w’ejo nibwo yatangaje ko basanze ko muri ibi bice hashobora kwibasirwa n’inzige kuko hari ikirere cyiza mu bijyanye no kwororoka kwa bino binyabuzima(Inzige).
Yagize ati: “Ubundi izi nzige ubusanzwe ziza ziturutse mugihugu cya Yemen mu gihe runaka, kandi mu mwaka runaka. Iyo zifashe icyemezo cyo kwimuka rero hari ibihe bidasanzwe biba birimo kuba muri icyo gihugu,nkumuyaga witwa”EL-nino” ndetse no kwiyongera kw’imvura mu bihugu bya Yemen na Saudi Arabia.
Ati: “Niyo mpamvu dusa n’aho twiteguye izo nzige zigiye kuzava muri ibyo bihugu zikaza hano iwacu bitewe n’uko muri ayo mezi yo muri “Werurwe na Gicurasi” umuyaga uba urimo kugenda umanuka werekeza muri kano gace.
Ubundi mu mwaka wa 2020 nibwo itsinda ry’inzige zateye ibice bya Africa y’uburasirazuba ndetse no mu gace ko mu ihembe rya Africa aho byagize ingaruka zikomeye ku bantu bangana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane, by’umwihariko abaturage bo mubihugu bya Ethiopia na Somalia.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com