Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite nyobozi nshya y’Akarere ka Musanze irangajwe imbere na Nsengimana Claudien, n’uwari umuyobozi w’Akarere by’agateganyo Bizimana Hamiss, aba bayobozi basabwe kudatinya gufata ibyemezo bikwiye mu gihe gikwiye.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice witabiriye uyu muhango yasabye komite nshya y’Akarere ka Musanze ko ikwiye kwimakaza imikoranire myiza hagati yabo ubwabo no hagati yabo n’izindi nzego bakorana, kurangwa no guhanga udushya tuganisha ku iterambere no kutazatinya gufata ibyemezo mu gihe gikwiye .
Uyu muhango wabaye uyu munsi kuya 13 Ukuboza 2023, witabiriwe kandi na Minisitre w’ingabo Juvenal Marizamunda , aho nawe yasabye komite nshya y’Akarere ka Musanze ko bakwiye kumenya guhuza abafatanyabikorwa bose.
Yagize ati “Turabasaba kumenya guhuza abafatanyabikorwa bose b’akarere, kujya inama no kuzuzanya hagamijwe iterambere ry’akarere no kwirinda gutakaza umwanya mu bidafite akamaro.”
Yakomeje abashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri aka karere, kwita ku mutekano, isuku, uburezi bw’abana bose, gukangurira abaturage kwitabira no gutanga mituweli, kwizigama muri gahunda y’ejo heza , guteza imbere umujyi wa Musanze no gukemura ibibazo by’abaturage.
Nsengimana Claudien, ni umuyobozi mushya w’akarere ka Musanze, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ni Uwanyirigira Clarisse, naho umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Kayiranga Theobald.
Abayobozi bashya b’akarere ka Musanze barasabwa kudata umwanya kuko abo basimbuye bamwe muri bo bagaragaye mu gikorwa cyo kwimika umutware w’Abakono, bikaba byaranabaviriyemo kwirukanwa na perezida wa repuburika, Paul Kagame, kuko bataye umwanya mu bidafite akamaro, banasabwa kubyaza umusaruro amahirwe aka karere gafite kuko kaza mu turere dufite umujyi wunganira umujyi wa Kigali.
Niyonkuru Florentine &Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com