Inkuru yamenyekanye cyane mu gihugu cya Australia ni iy’umugore wigeze kwitwa “Umubyeyi mubi kurusha abandi” muri iki gihugu kuri ubu wahanaguweho ibyaha yari yarahamijwe n’urukiko byo kwica abana be bane.
Urukiko rw’ikirenga rwa leta ya New South Wales kuri uyu wa kane nibwo rwagize umwere Kathleen Folbigg aho rwanzuye ko ikimenyetso cyashingiweho mu guhamya ibyaha kuko“nta shingiro gifite kuko kitizewe”.
Mu 2003 nibwo yakatiwe gufungwa imyaka 40 ahamijwe n’urukiko guhotora abana be bane aribo Sarah, Patrick na Laura, no kwica Caleb atabigambiriye.
Mu bujurire iki gihano cyaje guhindurwamo imyaka 30, ariko uyu mugore yatsinzwe n’izindi manza nyinshi zari zigamije guhindura uyu mwanzuro.
Mu rubanza rwe, abashinjacyaha bavugaga ko yabicaga abaheza umwuka bananirwa guhumeka bagapfa.
Urukiko rwashingiye ku bimenyetso bitimbitse, rukoresha ajenda ya Kathleen yandikagamo amakuru ye buri munsi – ibintu bitasuzumwe n’abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu mutwe – ruhamya ko ari umugore udashobotse, kandi wabaswe n’umujinya bityo rumushinja kwihekura.
Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ariko uyu mugore w’imyaka 56 yafunguwe ahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu, nyuma yo kumara imyaka 20 ari muri gereza.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka hatangijwe iperereza rishya kandi ryimbitse ku rubanza rwe, maze ryanzura ko nta bimeneyetso ntashidikanywaho byashingiweho mu kumuhamya ibyaha maze urukiko rutangaza ko agizwe umwere ku byaha byose yari akurikiranweho.
Iri perereza ryerekanye ibimenyetso bya science bihamya ko abana be bashobora kuba barapfuye ku mpamvu zisanzwe kubera imiterere idasanzwe y’uturemangingo.
Ibi byari ikimenyetso “gikomeye” cyatumye uyu munsi kuwa kane agirwa umwere ku byaha byose yari yarahamijwe, nk’uko byavuzwe n’umucamanza Andrew Bell.
Kathleen yishimiye aya makuru mashya ariko avuga ko ibimenyetso by’uko ari umwere byakomeje “kwirengagizwa no kwangwa” mu myaka za mirongo ishize. Imbere y’urukiko kuri uyu wa kane yagize ati: “Ubutegetsi bwakomeje kumpamya icyaha aho kwemera ko rimwe na rimwe abana bashobora gupfa bitunguranye bititezwe kandi bigashengura imitima.”
Itsinda ry’abanyamategeko ba Kathleen ryemeje ko ubu rigiye kumusabira impozamarira, ariko ntabwo ryavuze ngo ni angahe.
Uru rubanza rw’uyu mugore rwakurikiwe na benshi ku isi bashinje ubucamanza bwa Australia kugenda buhoro mu kwemera ibimenyetso bya science.
Abantu benshi muri iki gihugu ndetse n’ahandi ku isi bavuze ko urubanza rw’uyu mugore ari icyasha kirenze ibindi n’akarengane gakomeye mu bucamanza bwa Australia.