Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kuva mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, amafaranga y’ishuri ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, ku biga bacumbitse ku ishuri ari ibihumbi 85 Frw naho abiga bataha akaba ari 19.500 Frw.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022 ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru.
Iki kiganiro cyagaragarijwemo amabwiriza mashya agena uruhare rw’ababyeyi mu myigire y’abana babo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano.
Aya mabwiriza ni yo yahise ashyiraho amafaranga y’Ishuri ntarengwa aho umwana wiga mu yisumbuye ariko akiga ataha, azajya yishyurirwa 19.500 Frw mu gihe uwiga aba mu kigo azajya yishyirirwa 85.000 Frw.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda nyuma yuko ibonye ko hari bimwe mu bigo byongeza amafaranga y’ishuri mu buryo budasobanutse bukayatumbagiza.
RWANDATRIBUNE.COM