Ibi Papa Francis yabitangaje ubwo yarimo aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo kuwa gatatu(3) taliki ya 13 Ukuboza 2023. Papa Francis yavuze ko mugihe yaba yitabye Imana, atagomba kuzashyingurwa muri St Peter’s Basilica nk’uko bisanzwe bikorwa ku bandi ba Papa.
Mu magambo ye yagize ati: “Aho ngomba kuzashyingurwa kugeza uyu munsi hamaze gutegurwa, njye ndashaka kuzashyingurwa muri Santa Maria Maggiore.
Amakuru avuga ko igihe cyose kino cyifuzo cyaramuka cyubahirijwe Papa Francis yaba abaye umu Papa wa mbere ushyinguwe hanze ya” Vatican” mu gihe kingana n’imyaka igera ku ijana(100) ishize.
Santa Maria Maggiore ni hamwe mu hantu hagera kuri 4 haba aba Papa i Roma,aha hantu Papa Francis akaba yavuze ko ariho yahisemo agomba kuzashyingurwa ngo kuko afitanye naho isano ryihariye.
Bivugwa ko mbere y’uko Francis aba Papa hano hantu yakundaga kujya kuhasura buri ku munsi wo ku cyumweru buri uko yasuraga I Roma.
Ikindi kandi ngo Papa akimara gutorwa kuva mu mwaka wa 2013, mbere ndetse na nyuma y’uko agira uruzinduko, ngo yajyaga gusengera muri Santa Maria Maggiore, ikirenzeho ngo ni uko nyuma yo kuvurwa abazwe ajya kuhasengera .
Nk’uko Daily nation dukesha iyi nkuru ibivuga,ivuga ko ibi byigeze kubaho, ngo kuko byigeze kuba kuri Papa Leo XIII, nawe akanga gushyingurwa muri St Peter’s Basilica. Leo yitabye Imana mu mwaka 1903, gusa ngo na we umubiri we waje gushyingurwa ahitwa St John.
Nkuko ikinyamakuru cyandikira I Vatican cyabitangaje cyavuze ko abandi ba Papa bagera ku munani( 8) babanjirije Francis uriho, bose bagiye bashyingurwa muri Basilica.
Mu myaka ishize Francis yakunze kugenda agira ibibazo bitandukanye by’ubuzima, ari nabyo byatumye atagira amahirwe yo kwitabira inama ya COP28 yigaga ku mihindagurikire y’ibihe ngo bitewe nuko yari arwaye indwara yitwa” Bronchitis”, iyi nama ikaba yabereye mu mujyi wa Dubai ikitabirwa n’abayobozi bingeri zitandukanye.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com