Abarimu bo mu karere ka Rubavu barishimira ko ubu ngubu bamaze kugera kuri byinshi nyuma y’aho Leta ifashe icyemezo cyo kubongeza umushahara,bityo bakaba bashima umukuru w’igihugu ko yabatekerejeho akabashyiriraho umushahara ushobora guhangana n’ibiciro by’ibiribwa ku masoko.
Ibi babigaragarije mu munsi wahariwe kuzirikana mwarimu wabaye kuri uyu wa kane tariki 14 Ukuboza ,ukaba ari umunsi usanzwe wizihizwa ku rwego rw’Isi tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka, ariko u Rwanda rukaba rwarahisemo kuwizihiza none kubera impamvu z’uko bashakaga ko wizihizwa mu mpera z’umwaka.
Uwajeneza Joyeuse wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Ryabizige,ishuri riherereye mu murenge wa Cyanzarwe, avuga ko kuri we ari iby’agaciro kuba ari umwarimu ndetse umunsi nk’uyu washyiriweho kuzirikana mwarimu, ukaba hari byinshi bawigiramo kandi bakishimira ko uyu mwuga wabafashije gutera imbere.
Yagize ati: “Nkanjye ubwanjye nagiye m’ Umwarimu Sacco bampa inguzanyo ingana na miliyoni 1,5 mpinga ibirayi nza gukuramo miliyoni eshatu. Urumva ko byanteje imbere kuko ahantu tugeze ni kuri rwa rwego umwarimu atabura inzu ayishaka, atabura buri kimwe cyose yifuza kuko kutwongerera umushahara byaduteje imbere cyane.”
Habiyaremye Emmanuel nawe ni umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gitebe ya II,ishuri riri mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, nawe yavuze ko mu bihe byashize hagiye hagaragara abarimu bata akazi kubera umushahara muke, ariko kuri ubu hakaba ahubwo abarimu bavuye mu kazi basigayebifuza kukagarukamo.
Yagize ati: “Ubu ngubu umwarimu afite agaciro gakomeye cyane, mbese aho bongereje mwarimu umushahara ibintu bisigaye bimeze neza, ku buryo mwarimu atakiri mu rwego ruciriritse nk’urwa ya mazina babitaga, ngo utanyoye isukari ngo ni mwarimu, uwariye intoryi ngo n’inyama za mwarimu ,mbese ubu twahinduriwe amateka ahubwo ubu turi mu nyungu.”
Emmanuel yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwiteza imbere yagannye umwarimu Sacco akaguza amafaranga angina na Miliyoni eshatu akaguramo moto ebyiri zimwishyura amafaranga ibihumbi 20,000 y’u Rwanda buri cyumweru, ibintu abona ko byamuhinduriye ubuzima, kuri ubu akaba urugo rwe rutasaba umunyu ndetse akaba ntacyo yakenera ngo akibure, byose akaba abikesha umwuga wo kurerera igihugu.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yasabye abarimu guteza imbere ireme ry’uburezi ariko nabo biteza imbere, kuko na bo igihugu cyabazirikanye kikabongeza umushahara, bityo uyu mushahara ukaba ugomba kugendana n’ireme ry’uburezi mu kurerera igihugu, no kukigeza ku iterambere rirambye.
Yagize ati: “Uyu munsi washyizweho kugira ngo umuntu yibutswe kandi azirikane icyo mwarimu avuze mu buzima bwa buri munsi,turashimira ababaserukiye bakabihemberwa, ariko namwe mwarakoze kuko mwese muharanira ko igihugu kitasubira inyuma, ndabasaba ko muba abarimu bajyana n’icyerekezo cy’ikihugu ntagusigara inyuma, haba mu ikoranabuhanga n’ibindi, muba abanyarwanda bazima baharanira kwigira no kwiha agaciro nk’uko biri mu cyivugo cyacu cya Ndi umunyarwanda.”
Mu mbogamizi aba barimu bagaragarije umuyobozi w’akarere harimo kuba hakiri imfashanyigisho zikiri nkeya kuko umubare w’ibitabo bihari bidahagije, kuba bakeneye ikoranabuhanga mu myigishirize yabo, aho bagaragaza ko gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu yakwihutishwa kugirango biborohereje gutegura amasomo, no kuba kuri ubu abana batagira ibyumba bafatiramo amafunguro, aho kuri ubu abana barira mu mashuri, ibintu babona ko bibabangamye kwigira ahantu umaze kurira.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com