Ku munsi mukuru wahariwe mwarimu wizihijwe kuri uyu wa kane kuwa 14/12/2023, umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yasabye abarimu ko barinda abana amacakubiri n’ ingengabitekerezo ya Jenoside ngo kuko umwana apfa mu iterura kandi ko mwarimu akwiye kuba uwubaka ubumwe bw’abanyarwanda yita kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango yagize ati: ”Abanyeshuri banyura imbere yacu bazaba icyo twifuza ko baba ,ibyo tubaha nibyo bazatugarurira, mukwiye kuba abarimu bajyana n’icyerekezo cy’igihugu, turabasaba kurinda abana amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside. Twibuke aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, mwarimu akaba uwubaka ubumwe bw’abanyarwanda yita kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko tuzatanga icyo turicyo”.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Mayor Mulindwa Prosper yasobanuye neza icyatumye asaba abarimu kurinda abanyeshuri ingengabitekerezo ya jenoside.
Yagize ati: ”Byose bitangirira ku mwana, igiti kigororwa kikiri gito, ubumenyi umwana ahabwa akiri muto nibwo buzayobora igihugu. Ingengabitekerezo ya jenoside ni kimwe mu byasenye igihugu , abantu barabyibuka ko n’igihe Jenoside yakorwaga yakozwe n’abari bakiri bato benshi kuko bahawe inyigisho mbi.
Yakomeje agira ati: “Rero leta y’u Rwanda yashyize igishoro kinini cyane mu kwigisha abana kugira ngo bakure basobanutse bafite imyumvire isobanutse ku gihugu itarimo amacakubiri, kubigishiriza ku ishuri nibyo bya mbere, n’ababyeyi bakongeraho, umwana akazamuka yuzuye azi igihugu, azi agaciro k’umuntu kuko umwana aho atinda cyane ni ku ishuri.”
Ati: “Mwarimu niwe utindana n’abana, kwigisha umwana utamwigisha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside byaba ari igihombo, abarimu nabo bakwiye kubanza kwisobanukirwa, kuko umutoza atoza icyo aricyo, umwarimu akwiye kuba intangarugero kugirango abana nibamubona baharanire kuba nkawe cyangwa bakamurusha .”
Yasoje agira ati: “Abarimu turabasaba kubanza gusobanukirwa n’ibyo baba bagiye kwigisha, aho babona badasobanukiwe neza bakitabaza abayobozi nkatwe tukabagira inama cyangwa natwe tukitabaza inzego zitandukanye harimo na Minisiteri y’Uburezi, ku buryo mwarimu ajya imbere y’abanyeshuri azi neza ibyo yigisha kandi azi neza ko nawe abikora”.
Umuyobozi w’ikigo cy ‘ishuri cya G.S. Gitebe II Habiyaremye Emmanuel waganiriye na Rwandatribune.com yabajijwe niba abana bayobora hari ingengabitekerezo ya jenoside abona bafite, avuga ko ntayo bafite ko ibyo byahozeho mu gihe cyashize, ngo ubu kubera itorero ry’igihugu batakigaragarwaho n’iyo ngengabitekerezo.
Yagize ati: ”Abana tuyobora nta ngengabitekerezo ya jenoside bafite kuko byahozeho kera, mu mashuri ubu dufite itorero, tubona umwanya wo gutoza abana indangagaciro na kirazira. Mayor rero yabigarutseho kuko abanzi b’igihugu bakiriho kwigisha rero ni uguhozaho, abana bashobora guhura n’abantu babi bakaba babashuka bakabajyana mu ngengabitekerezo ya jenoside, niyo mpamvu tugomba kugumya kubigisha kuyirinda”.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu asabye abarimu ibi mu gihe umubare munini mu bagize abanyarwanda ari urubyiruko kandi uru rubyiruko, urwinshi rukaba rukiri mu mashuri, yaba abanza, ayisumbuye n’aya kaminuza .
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com