Mu gikorwa kiswe connect Rwanda 2.0 cya leta y’u Rwanda kigamije kugeza ikoranabuhanga mu gihugu hose giterwa inkunga na Netflix’ bikanyuzwa muri Airtel uyu munsi kuwa 15 ukuboza 2023 hari hatahiwe akarere ka Rubavu aho abaturage bafite amikoro make bagurishijwe telefone za 4G smart phone ku mafaranga makeya angana n’ibihumbi makumyabiri y’u Rwanda bakaba baziherewe ku giciro gitoya kubera inkunga leta y’u Rwanda yashyize muri iyo gahunda,bamwe mu baturage bacuruza imboga mu gihugu imbere ndetse no mu mujyi wa Goma babashije kuzigura bavuga ko banejejwe na telefone bahawe kuko zigiye kubafasha gukora neza ubucuruzi bwabo bw’imboga mu gihugu no hanze yacyo kuko bazaba bafite uburyo bwo kubona amakuru no kuyatanga yerekeranye n’ubucuruzi bwabo.
Mu kiganiro cyihariye Rwandatribune.com yagiranye n’umwe mubacuruza imboga witwa Uwimpuhwe Pascasie avuga ko asanzwe akora ubucuruzi bw’imboga mu mujyi wa Rubavu ndetse akanazohereza mu mujyi wa Goma avuga ko telefone ahawe atabara ko ayoguze kuko amafaranga atanze atagura smart phone ahawe kuko ngo Ari makeya,akomeza avuga ko izamifasha gukora neza ubucuruzi bwiwe kuko yajyaga asabwa n’abakiriya be gufotora imbuto n’imboga acuruza ngo aboherereze barebe akabura icyo akoresha ko ubu agiye kujya afotora agahita aboherereza akoresheje internet.
Yagize ati”ndanezerewe cyane sinavuga ko nkiguze kuko natanze amafaranga makeya ,ikindi Kandi iyi telefone igiye kufasha gucuruza imbuto n’imboga nacuruzaga kuko abakiriya banjye bajyaga basaba gufotora ibyo mfite ngo mboherereze kuri Whatsapp nkabura uko mbigenza none ubu ngiye kujya fotora mboherereze ,Kandi mbashe no gusoma amakuru kuko sanzwe nzi kuyikoresha ubu ngiye kugura mega z’igihumbi maze ngure internet ntangire nkorera ubucuruzi bwanjye neza,Kandi ndasaba na bagenzi banjye bose ko baza bakazigura kuko ni nkubuntu.”
Naho umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yavuze ko telefone abaturage bahawe zigura menshi ariko ko kubera perezida Paul Kagame ubakunda yabateye inkunga maze igiciro kiragabannywa .
Yagize ati “iyi telefone ifite agaciro k’ibihumbi mirongo irindwi ariko muri kwishyura ibihumbi makumyabiri kubera gahunda nziza y’ubuyobozi but bakunda ,perezida yabateye inkunga maze igiciro kiragabanywa namwe nimujye kuzibyaza umusaruro ,musoma amakuru ndetse Kandi mutanga Nandi.”
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez yavuze ko gahunda yo gutanga telefone izakomeza mu gihugu hose ko Kandi mu kwezi kwa cumi Airtel yakuyeho ibyiciro bihenze byo guhamagara kuyindi mironko ubu ibyiciro byo guhamagara imironko yose bikaba byarahujwe,yijeje n’abatazanye amafaranga ko hakiri telefone zingana na miliyoni bategereje ko zibashyikaho maze nazo bakazitanga akaba yamaze impungenge abaturage ba Rubavu ko uzakenera telefone wese azayibona.
Yagize ati”dufite gahunda yo gutanga telefone mu gihugu hose , mu kwezi kwa cumi twakuyeho ibyiciro byihariye byo guhamagara imironko yindi ,ubu hariho pack ihamagara imironko yose,nuwaje adafite amafaranga turamwizeza ko dufite telephone miliyoni dutegereje kandi zose tuzazitanga uwakenera telefone rero yazajya agana na service center yacu naho yayihagurira.”
Gahunda ya connect Rwanda igeze mu karere ka Rubavu nyuma Yuko ,akarere ka Burera ,Gicumbi,Nyagatare na Nyamasheke naho hatanzwe amatelefone .
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com