Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Senegal yarekuwe n’urukiko nyuma yuko ajuririye umwanzuro umufunga ku byaha yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha ariko we ahakana akavuga ko akurikiranwe kubera impamvu za politike, kuko ashaka kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Gashyantare 2024 ,urukiko rwamuerkuye rwanategetse ko asubizwa k’urutonde rw’abahatanira kuba umukuru w’igihugu.
Sonko yahuye n’imanza nyinshi mu nkiko za Senegal ku birego bitandukanye mu myaka ya vuba aha, ibyo byose arabihakana.
Muri Kamena uyu mwaka 2023, yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu ariko ahamwa n’icyaha cyo “kwangiza urubyiruko” ndetse anakurwa kuri lisiti y’abakandida bahatanira umwanya wa perezida mu matora azaba muri gashyantare 2024.
SONKO avuga ko ari we wagizweho ingaruka n’ubukangurambaga bwo kumubuza kwiyamamariza kuba Perezida.
Muri afurika igihugu cya Senegal kiri m’ubihugu ntanga rugero muri demokarasi uku kurekurwa kutavuga rumwe n’ubutegetsi bikaba bigiye gushimangira iyo ntabwe bateye.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com