Umukandika Moïse Katumbi Chapwe w’Ishyaka Ensemble pour La République, ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida ya Demokarasi ya Congo Tshisekedi yatangaje ko ari busoze ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo uyu munsi kuwa 16 Ukuboza 2023.
Uyu Mukandika ukunzwe cyane n’abanyeCongo, yatangaje ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza arabisoreza I Lubumbashi, mu murwa mukuru w’i Ntara ya Haut-Katanga.
Ibi kandi byatangajwe n’umwe mu bayobozi bo mu Ishyaka rya Moïse Katumbi Chapwe Ensemble pour La République, Depite Christian Mwando Simba, wavuze igikorwa cyo gusoza kwiyamamaza kwa Moise Katumbi , cyateguriwe mu gace kitwa Poste, gaherereye mu mujyi rwagati wa Lubumbashi.
Yagize ati: “Aha mu gace ka Poste, niho umukandinda wacu ari busoreze gahunda yose yo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Imigabo n’imigambi ye ku banyeCongo naha aribuze kongera kuyibutsa abaturage.”
Christian Mwando Simba, yunzemo kandi agira ati: “Turasaba umuntu wese ushaka amajyambere y’igihugu kuzatora Moïse Katumbi, kuko ibyo avuga ijana ku ijana azabikora kandi neza, ibyo ndabibizeza.”
Moïse Katumbi, yaragera i Lubumbashi, avuye mu mujyi wa Kolwezi, mu Ntara ya Lualaba, mbere y’uko agera Lualaba, yabanjye ahitwa Fungurume, ibi akaba ari ibice bifite abaturage benshi bakunze uyu mukandida Moïse Katumbi Chapwe, aho ndetse bivugwa ko ubwo yiyamarimaza ga muri ibi bice yagiye y’itabirwa n’Abantu benshi barakubitaga bakuzura ibi bibuga.
Tubibutsa ko mu cyahoze cyitwa Katanga, abaturage bahaturiye hafi ya bose bashigikiye Moïse Katumbi Chapwe.
Muri bimwe Katumbi Chapwe, yagiye agarukaho cyane mu kwiyamamaza kwe, harimo intambara imaze igihe kirekire mu Burasirazuba bwa Congo, ko yayirangiza mu gihe kitarenze amezi atatundatu gusa, aramutse atowe.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com