Ishingwa ry’umutwe wa politiki n’igisirikare wa AFC – Alliance Fleuve Congo – no kwifatanya n’umutwe wa M23, byavugishije amagambo menshi abantu batandukanye muri Congo no hanze yayo.
Mu butumwa bwashyizwe kuri uyu wa gatandatu nimugoroba ku rubuga rwa X, ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika muri DRC, Lucy Tamlyn, yavuze ko ahangayikishijwe n’iri tangazo ryatanzwe na Corneille Nangaa wahoze ari perezida wa CENI muri RDC, wagaragaje ku mugaragaro uruhande rwe rushya rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yagize ati: “Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika i Kinshasa iragaragaza ko ihangayikishijwe cyane n’iri tangazo ryatangajwe na Alliance Fleuve Congo , itsinda ririmo Corneille Nangaa na Michel Rukunda, bose bafatiwe ibihano n’Amerika hamwe na M23.”
Mu butumwa bwe Ambasaderi Tamlyn akomeza avuga ko ubwo bufatanye bwa gisirikare ngo ari nk’agasuzuguro ku baturage ba Congo mu gihe bitegura byimazeyo amatora rusange yo ku ya 20 Ukuboza 2023. Lucy rero arahamagarira ababigizemo uruhare guhagarika amakimbirane n’ihohoterwa ryose rikorerwa mu burasirazuba bwa DRC .
Leta zunze ubumwe z’Amerika zongeye gushimangira ko zitekereza gufata ibihano birimo kwima visa abashaka kubangamira demokarasi cyangwa guhungabanya amahoro n’ umutekano wa DRC ndetse n’akarere kayikikije.