Nyuma y’aho ubutegetsi bwa Congo busabye ibisobanuro Kenya, ku ihuriro Alliance Fleuve Congo riherutse gushingirwa i Nairobi rigamije kurwanya ubutegetsi bwa Congo, Kenya yemeje ko nta ruhare ibifitemo.
Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yasohoye itangazo ivuga ko abakongomani bakoze iyo nama kandi bahamagaza itangazamakuru, ngo babikoze ku bwabo hashingiwe ku burenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza busanzwe bwubahirizwa muri Kenya.
Itangazo ryagize riti: “Kenya yitandukanije rwose n’amagambo ayo ari yo yose cyangwa ibikorwa byose bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’ibihugu by’inshuti. Irongera kandi yemeza ko itagize uruhare mu bibazo by’imbere mu gihugu cya RDC kandi ko yiyemeje gukomeza gushyigikira amahoro, umutekano no gushyira imbere demokarasi.”
Kenya ngo ni igihugu kirimo demokarasi aho abanyagihugu n’abanyamahanga bashobora kuvuga ibyo batekereza. Icyakora ngo hagiye gutangira iperereza ku bari bateraniye muri iyo nama, kugirango harebwe niba ibyavugiwe muri iyo nama bishobora kubangamira igihugu cy’inshuti aricyo RDC, cyangwa niba hari aho binyuranye n’ibyemewe mu itegeko nshinga rya Kenya.