Muri kongere y’abagore bahuriye mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) yabereye mu karere ka Gasabo guhera kuwa 16-17/10/2023, umuyobozi w’iri shyaka Depite Dr Habineza frank yavuze ko muri manifesto yiri shyaka bafitemo politike ya non violence (y’ubworoherane).
Hamwe n’iyi politike bakavugako bemera ko nta gihugu gikwiye gutera ikindi, ko ibibazo byose byaba bikwiye gukemura mu buryo bw’ibiganiro, ko kandi badashyigikiye umuntu wese washaka kugera ku butegetsi akoresheje imbaraga .
Ni mu gihe hirya no hino muri Afurika havugwa amakimbirane ashobora gutuma ibihugu byinjira mu mirwano, hakaba n’imitwe y’inyeshyamba iba igamije guhirika ubutegetsi mu bindi bihugu, hakaba n’abahirika ubutegetsi batavuye hanze.
Yagize ati: “Muri manifesto yacu dufitemo politike nyishi dushyize imbere,murizo harimo na politike ya non violence, aho twemera ko nta gihugu gikwiye gutera ikindi.” Ibi akaba yabivuze mu gihe yakanguriraga abaryashyaka ba green party gukora politike igamije amahoro.
Mu kiganiro n’itangazamakuru akaba yasobanuye neza impamvu bashingira politike yabo ku kudahangana, bagakora politike y’amahoro.
Yagize ati: “Politike yacu ni iyo guharanira gukora politike mu mahoro ariyo twita non violence , twebwe twemera ko leta ikwiye kujyaho biciye mu matora,ntidushyigikiye leta ziciye mu basirikare bafashe ubutegetsi biciye muri coup d’Etat. Turabyamagana twebwe ntabwo tubyemera,mu ihame ni uko twakemura ibibazo byose biciye mu buryo bw’ibiganiro by’amahoro mu bwunzi no mu buhuza,tutagiye mu bintu byo kurwana no guhangana.
Ati: “Kandi twemera ko igihugu cyacu gitewe twagitabara, kandi igihugu cyacu twagishyigikira, iri ni ihame mpuzamahanga kandi na leta yacu iraryemera, ni uburenganzira bwacu kwirwanaho mu gihe twaterwa. Kandi igihugu cyacu ntawe kiratera,ntabwo twashyigikira ko igihugu cyacu kugira uwo gitera”.
Muri iyi kongere ni naho hatorewemo inzego zihagararira urugaga rw’ Abagore bahuriye mu ishyaka rya Green Party aho ku mwanya wa perezida hatowe madame Mukeshimana Athanasie ,uru rugaga akaba ari urwa mbere rugiyeho kuva iri shyaka ryakererwa gukorera mu Rwanda.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com