Ubwo umujyi wa Kigali witabaga Komisiyo y’Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari ya Leta ( PAC), abagize iyi Komisiyo banenze igisubizo cyatanzwe n’umwe mu bakozi w’umujyi wa Kigali wagize ati “Ngambirira gukora ibyiza, ibibi bikantanga Imbere”
Uyu mukozi w’Umujyi wa Kigali yatanze igisubizo gisa n’icyatunguye PAC, ubwo Depite yabazaga ku makosa yakozwe mu mitangire y’amasoko agera kuri 6 bahaye rwiyemezamirimo umwe, nyuma akaza kumunanira.
Aya masoko yo kugemura ibikoresho byo kwifashisha mu mashuri yo mu mujyi wa Kigali, bivugwa ko hakozwe amakosa menshi uhereye ku gufata amasoko 6 yose agahabwa rwiyemezamirimo nyuma akaza kumunanira.
Muri aya masoko yatanzwe, Umujyi wa Kigali wakozemo ikosa ryo kurenza umubare w’intebe wagombaga gutumiza. Ku ntebe zagombaga gutumizwa harengejweho intebe ibihumbi 3 ari naho PAC yasabye ko batanga ibisobanuro ku kuntu abashinzwe amasoko bose bemeje umushinga w’isoko urimo kwibeshya ku mubare ungana gutyo w’Intebe.
Umuyobozi ushinzwe amasoko ya Leta mu mujyi wa Kigali ahawe umwanya wo gutanga ibosobanuro kuri aya makosa yagize ati:”Abasoma Bibiliya bazi ko Paulo yavuze ngo ‘Ngambirira gukora ibyiza ibibi bikantanga imbere”
Umuyobozi wa PAC, Muhakwa Valens wahise agaragaza kutanyurwa n’icyo gisubize yahise amuca mu ijambo amwibutsa ko mu Nteko atari mu rusengero.Ati:”Aha ntabwo ari mu ikanisa My Friend[Nshuti yanjye] “
Abagize PAC bagiriye , Umujyi wa Kigali by’umwihariko ushinzwe amasoko, kujya abanza kugenzura neza abagiye guhabwa amasokono kureba niba koko abayahawe bashobora kuyakora.
Ikindi bibukijwe ko mu mabwiriza y’ikigo gishinzwe gutanga amasoko ya Leta RPPA, asaba ko uhawe isoko agomba kubanza kureba niba ntarindi yari asanzwe afite rishobora kubangamira iryo ahawe.
Uyu mugabo yashatse kwigana ibyo Pawulo yavuze muli bible.Umuntu yakwibaza niba koko yaba adakora amanyanga yabigambiriye.Abenshi usanga bakora amanyanga bashaka gukira vuba.Bakibagirwa ko ubukire butatubuza kurwara no gupfa,kandi ko abibera mu gushaka iby’isi gusa ntibashake imana bashyizeho umwete bizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bagategereza ko bazababeshya ko bitabye imana umunsi bapfuye.Ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).