Mu ijambo Martin Fayulu yagejege ku bari bamukurikiye, aho yari ari kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Congo, yatangaje ko Perezida Tshisekedi ubwe yamaze gukora Balkanisation (gucamo ibice) mu gihugu cye, ubwo yatandukanyaga abantu ashingiye ku moko ndetse no ku muco.
Martin Fayulu yakomeje avuga ko Perezida Tshisekedi yagaraje ibi ubwo yari muri Katanga akavuga ko avuga ko abazana abakandida bavuga ururimi rw’igiswahili badashyigikiwe n’u Rwanda.
Ibi yabivuze ashaka kugaragaza ko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda atari Abanyekongo ahubwo ari abanyarwanda.
Martin Fayulu, yatangaje ibi ubwo yari ari kwiyamamaza kuri uyu 17 Ukuboza 2023, mu Ntara ya Congo Central, maze agira ati: “Félix Tshisekedi, yagurishije i Gihugu cyacu. Ibi mbivuze mbizi kandi mbihagazeho, abarwanyi ba M23 yigeze kubacyumbikira iminsi itatu, ishira bari mu biganiro nawe muri Kinshasa, mu murwa mukuru w’igihugu cya DRC.”
Martin ahamya ko Tshisekedi yikoma u Rwanda mu rwego rwo kurangaza abanyeCongo ko naho ubundi bafitanye umubano udasanzwe.
Ni kenshi kandi abanyecongo bakomeje kumvikana bavugako M23 n’abanyamulenge bashaka gukora Balkanisation mu gihugu cyabo bakacyomeka ku Rwanda, ibyo bikavugwa bakurikije bikurikije ibyo babaha babwiwe n’abayobozi babo.
Martin Fayulu, avuze ibi mu gihe hasigaye iminsi itatu ngo amatora ategerejwe kuba muri DRC abe.
Aba bagabo bombi kandi bahanganye mu matora yo mu mwaka wa 2018, aho Martin Fayulu avuga ko ariwe wari watsinze ayo matora ariko bakamwiba amajwi bakemeza ko Tshisekedi ariwe wayatsinze.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com