Mu muhango wo gusaba umukobwa wa General (Rtd) Kale Kayihura witwa Tesi Uwibambe, Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yafashe ijambo asabira umugisha Uwibambe anamwifuriza kuzagira urushako rwiza, maze aboneraho gusaba se Kale Kayihura kwandika igitabo ku mateka yo kubohora igihugu cya Uganda kuko azi byinshi kuri yo.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 16 Ukuboza, aho umuhungu wa CG (Rtd) Gasana Emmanuel witwa Edwin Cyubahiro yagiye gusaba Uwibambe. Ni ubukwe bwabereye mu karere ka Kisoro, bwitabirwa n’abarimo Gen Muhoozi n’umugore we, Charlotte Kutesa.
Gen Muhoozi yavuze ko Kayihura azi byinshi byaranze ingabo za Uganda, by’umwihariko ku rugamba rwo kubohora igihugu cya Uganda, amusaba kwandika ibitabo kuko ngo byatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Gen Muhoozi abinyujije ku rubuga X kuri uyu wa 18 Ukuboza, yasobanuye uburyo we na Charlotte bishimiye kwitabira ibirori bya Uwibambe na Cyubahiro, abifuriza kuzagira urugo rwiza.
Yagize ati “Ku wa Gatandatu byari ibyishimo kuri Charlotte nanjye, twitabiriye umuhango wo gusaba umukobwa wa General Kayihura, Tesi Uwibambe. Mu bukwe, uzaba umugabo we, Edwin Cyubahiro yeretswe umuryango w’umugeni. Turifuriza aba bakunzi urushako rwiza.”
Ikinyamakuru The Kampala Post cyatangaje ko mu bitabiriye ubu bukwe hari higanjemo abanya-Uganda bo muri Kisoro kwa Kayihura n’Abanyarwanda.
Gen. Muhoozi usanzwe ari Umujyanama w’umubyeyi we Perezida Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, yashimiye Kayihura akazi gakomeye yakoze guhera mu rugamba rwa NRA (National Resistance Army) rwo kubohora igihugu, yibutsa abitabiriye ubukwe ko uyu musaza ari umwe mu bamuhaye ikaze mu gisirikare cy’igihugu.
Indi mihango y’ubukwe izakurikira Gusaba izabera mu Rwanda, iwabo w’umuhungu.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com