Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasezereye ingabo zose zari ziri mu gihugu cyayo zaraje mu butumwa bwo kugarura amahoro, muri iki gihugu bituma izi ngabo zitangira gusubira iwabo zihereye kuzaturutse mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba hanyuma hakurikiraho bamwe mubari bagize MONUSCO
Uku kwirukana shishi itabona izi ngabo ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byatumye abaturage batari bake bo mu bice byarindwaga n’izi ngabo batangira gutabaza inyeshyamba za M23 bazisaba ko baza kubarindira umutekano kuko abagize itsinda rya Wazalendo baramutse baje kuhayobora nta mahoro baba bafite.
Ibi ni bimwe mubyagarutsweho n’umusesenguzi Onesphore Sematumba ubwo yavugaga ko abona Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaribeshye ikemera ko ingabo zari mu burasirazuba bw’iki gihugu zigenda
Ibi cyakora nti byabahiriye kuko nyuma basabye ingabo z’umuryango w’Abibumbye MONUSCO kubatiza indege yo kwifashisha mu matora ndetse birangira izi ngabo zimwe zongerewe igihe kigera k’umwaka wose.
Onesphore Sematumba yanongeye ho ko ubutegetsi bw’iki gihugu, bwitwaje ko hari izindi ngabo zo mu muryango wa SADEC, zigiye kuza muri iki gihugu nyamara bakirengagiza ko nta gishya bazanye kirenze ibyo abasirikare bari bahari bakoze.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com