Adolphe Muzito uri kwiyamamariza kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo yumvikanye avuga imyato Coroneille Nangaa uherutse gushinga ishyaka n’umutwe wa Gisirijkare, ubwo yagiraga ati” tugomba kwirwanaho, tukirindira umutekano“.
Corneille Nangaa yahoze ari perezida wa CENI mu myaka yashize nyuma yaje gutangaza ishyaka rye ku mugaragaro ishyaka rinafite igisirikare.
Adolphe Muzito mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 17 Ukuboza i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, yasabye Nangaa kugira umwuka wo gukunda igihugu kugira ngo bidatera impungenge muri aya matora, gusa amushimira ko yafashe iya mbere mu kwitegura kurengera igihugu.
Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Perezida Kabila yibukije ko bagomba kwibonamo umutima ukunda igihugu, ndetse bakarwanya abaza bababibamo inzangano aho bava bakagera.
Yagize ati: “Abashyigikiye Tshisekedi rwose barekeraho gukabya, iby’igitugu cye turabirambiwe, ni nayo mpamvu tugomba kumurwanya twivuye inyuma, bityo tugahagurukira rimwe twese nk’uko Nangaa yabitangiye.”
Kuva kuri uyu wa 15 Ukuboza, uwahoze ari perezida wa CENI, Corneille Nangaa, yatangije umutwe wa politiki ufite ishami rya gisirikare abitangariza i Nairobi muri Kenya, mu muhango wanitabiriwe n’ubuyobozi bwa M23.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com