Twahirwa Séraphin na Pierre Basabose, Urukiko rwabahamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Urubanza rwabo rwari rumaze amezi abiri n’iminsi 10 ruburanishwa, ahumviswe abatangabuhamya barenga 70 barimo abashinja n’abashinjura.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko guhamya abaregwa ibyaha no kuzatanga ubutabera bukwiye mu gihe ku ruhande rw’abaregwa basabye kugirwa abere ngo kuko nta ruhare bagize muri Jenosode yakorewe Abatutsi.
Twahirwa Séraphin yavuze ko nta muntu n’umwe yigeze yica ndetse nta n’umugore yafashe ku ngufu nubwo abikurikiranyweho.
Twahirwa avuga ko yababajwe n’abatangabuhamya bagiye mu rukiko bagamije kumushinja ibinyoma ariko ko yizeye ubushishozi bw’ inyangamugayo zizafata umwanzuro.
Yavuze ko yicuza kuba yarabaye umunyamuryango w’ishyaka rya MRND ndetse akaba yari yaramanitse ibendera ryaryo ku rugo iwe.
Basabose yavuze ko yavuye i Gikondo agahunga nyuma y’umunsi umwe indege ya Habyarimana imaze guhanurwa bityo ko ibivugwa ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nta shingiro bifite.
Urukiko rwa Rubanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2023, nibwo rwatangaje icyemezo cyarwo.
Urukiko rwahamije Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica abigambiriye no gufata abagore ku ngufu.
Pierre Basabose we yahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Ibyaha Twahirwa na Basabose bahamijwe ni ibyo bakoreye muri Kigali mu gace ga Gikondo na Karambo.
Ubusanzwe mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi Inyangamugayo zaburanishije urubanza zimaze gusesengura imiburanire zigena ibyaha bihama abaregwa hanyuma ibihano bikagenwa n’abacamanza.
Kuri ubu hategerejwe ibihano bizahabwa buri wese bitewe n’ibyaha bimuhama.
Basabose yavutse mu 1947 yabaye umushoferi wa Col. Elie Sagatwa ndetse wari umukwe wa Perezida Habyarimana yatawe muri yombi mu 2020 nyuma y’imyaka myinshi yidegembya.
Bivugwa ko yavuye mu Rwanda mu 1994 agahungira muri Zaire aho yavuye yerekeza mu Bubiligi anyuze mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Kazakhstan n’u Budage bizakurangira ageze mu Bubiligi.
Twahirwa Séraphin akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi akaba yarabaye n’umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta (Minitrape).
Uyu yabaye Umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru rubaye urubanza rwa Gatandatu u Bubiligi buburanishijemo abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside ibintu bishimangira intambwe ikomeye mu gutanga ubutabera ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira i Mahanga.
Kuri ubu hamaze kuburanishwa imanza esheshatu zahamijwemo ibyaha abantu 11 ndetse hanateganyijwe urundi rubanza mu mwaka utaha.