Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Dr Munyemana Sosthène afungwa imyaka 24, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Urubanza rwe rumaze ukwezi kurenga ruburanishwa mu Bufaransa, aho humviswe abatangabuhamya batandukanye barimo abaturutse mu Rwanda ndetse n’abatanga ubuhamya bashingiye ku mateka y’ibyo bazi ku Rwanda na Jenoside muri rusange.
Nyuma ya buri mutangabuhamya Dr Munyemana yahabwaga ijambo akagira icyo avuga ku buhamya bumaze gutangwa.
Icyita rusange cyakunze kuba ukwihanganisha abatanze ubuhamya bagaragaza ko babuze ababo, ariko akavuga ko ibyabaye nta ruhare yabigizemo.
Hari n’abo atatinyaga kuvuga ko atabazi ndetse yatsembeye urukiko ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye guhamywa n’ibyaha bumukurikiranyeho birimo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.
Uwunganira Dr Munyemana yasabye urukiko kutazahumwa amaso n’ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ngo kuko uwo yunganira atari umuhezanguni, ntabe umunyapolitiki nubwo hari abagiye babimushinja.
Urukiko rwamuhamije ibyaha bitatu birimo ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri byo.
Urukiko rwakatiye Dr Munyemana igifungo cy’imyaka 24. Yemerewe kujurira mu minsi 10.
Akimara gusomerwa icyemezo, Dr Munyemana yahise ahobera umugore we n’umwana we ahita asanga abajandarume bahise bamwambika amapingu, baramutwara.
Muri iyo myaka Dr Munyemana yakatiwe 24, ashobora gusaba kurekurwa cyangwa koroherezwa ukundi, ariko ntabwo yabikora mbere yo gufungwa nibura imyaka 8.
Bivuze ko nyuma y’imyaka umunani afunzwe ashobora gusaba koroherezwa akaba yasohoka muri Gereza agasubira mu muryango we.
Umushinjacyaha Mukuru, Me Sophie Havard, yari yagaragaje ko mu 2008 Inkiko Gacaca zakatiye igifungo cya burundu Munyemana kubera uruhare rwe muri Jenoside.
Dr Munyemana Sosthène wahawe akazina k’akabyiniriro k’Umubazi w’i Tumba (Le boucher de Tumba) yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange.
Dr Munyemana yavutse tariki ya 9 Ukwakira 1955, i Mbare muri Komini Musambira muri Gitarama.
Amaze kurangiza amasomo muri Kaminuza i Butare yagiye gukomereza amashuri muri Kaminuza ya Bordeaux II mu Bufaransa mu bijyanye na Gynécologie.
Yaragarutse akora mu bitaro bya Kaminuza ari na ko atanga amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuvuzi. Igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye muri Selire ya Gitwa i Tumba.
Dr Munyemana yatangiye kuburanishwa ku wa 13 Ukuboza 2023, urubanza rwe rwabaye urwa Gatandatu u Bufaransa bukurikiranyeho Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.