Nk’uko gahunda ya komisiyo y’amatora muri Congo CENI ibivuga, gutora byagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko ku biro by’amatora bitandukanye hagaragaye gukererwa.
Urugero: I Kinshasa, ku kigo cya “Bosolo” giherereye ahitwa Gombe, gutora byatinze gutangira. Mu ma saa moya n’igice z’igitondo abenshi bari maze kugera ku biro by’itora ariko bahatirwa gutegereza. Abanyamakuru, indorerezi z’igihugu ndetse n’amahanga barimo n’ab’umuryango w’ubumwe bw’Afurika na SADC bari bahari.
Ahandi ni ku kigo giherereye ku ishuri ribanza rya Lisala muri komini ya Kasa-Vubu, kugeza saa kumi n’ebyiri n’iminota 50 za mu gitondo, abatora bari bategereje gutangira gutora. Muri iri shuri, hateganijwe ibiro 6 by’itora ariko ibikoresho by’amatora byari bitaruzura.
Hari aho byageze saa hafi saa 9h00 bataratangira gutora abaturage bamwe bahita bigendera n’aho mu bindi bice bimwe babura ibikoresho bibafasha gutora.
Tumwe mu duce tugifite impungenge ko abadutuyemo bashobora kuba batari butore umukuru w’igihugu harimo Rurambo, ho muri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu ngorane zabonetse, ikibazo gikomeye ni ukohereza ibikoresho ku biro by’amatora. CENI yashoboye kubona inkunga y’ibikoresho ku munota wanyuma, ivuye cyane cyane mu ngabo z’igihugu cya Misiri na FARDC, hiyongereyeho ubufasha bukomeye bwatanzwe na MONUSCO, butuma bishoboka gutwara ibyo bikoresho mu turere bigoye kugeramo. Ariko gutanga ibyo bikoresho byakomeje no kuri uyu munsi wo gutora.
Hirya no hino muri Congo kandi hagaragaye ibindi bibazo birimo ko abaturage bamwe bagiye bibura ku ma liste y’itora guhera mu ijoro ryakeye. Ibisubizo by’agateganyo by’ibizava mu matora biteganijwe ku ya 31 Ukuboza, ukurikije kalendari ya CENI.