Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ryahaye Perezida Félix Antoine Tshisekedi umunsi w’ejo tariki ya 21 Ukuboza nk’umunsi wa nyuma wo kuba yamaze kuva ku butegetsi.
Ibi bigaragara mu itangazo ryasohowe na Corneille Nangaa wahoze akuriye Komisiyo y’amatora muri Congo (CENI) ari na we uyoboye AFC. Iri tangazo ryibukije Felix Tshisekedi ko ubutegetsi bwe bwamaze kugera ku iherezo.
Iri huriro rya Politiki ryahuriyemo imitwe itandukanye y’igisirikare irimo na M23 ryamenyesheje Tshisekedi ko ejo ku wa Kane tariki ya 21 Ukuboza agomba kuba yavuye ku butegetsi nta mananiza.
Itangazao riti: “AFC irizeza ko mu by’ukuri iri mu nzira zo gutabara abaturage ba Congo, ndetse ko guhera ku wa 21 Ukuboza 2023 Tshilombo atazongera kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kabone n’iyo yanyura mu ikinamico yo gutangaza ibyavuye mu matora.”
Nangaa n’ihuriro rye bavuga ko gahunda bafite ari ugushyira iherezo ku butegetsi bwa Tshisekedi bwaranzwe n’ibinyoma, icyenewabo gikabije, amacakubiri, gusahura umutungo w’igihugu ndetse no kudahana.
AFC yahaye Tshisekedi igihe ntarengwa cyo kuba yamaze kuva ku butegetsi, mu gihe kuri uyu munsi abanyekongo barenga miliyoni 40 baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Tshisekedi nawe akaba ahatanira gusubira ku butegetsi muri manda ya 2.