Mu mutingito wabaye mu Bushinwa mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, abaturage 128 barapfuye.
Uyu mutingito wabaye muri bimwe mu bice bikonja ndetse no mu bice byimisozi by’aho muri icyo gihugu cy’Ubushinwa,ahagana mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ikigihugu.
Ibikorwa byo gushakisha abantu baba bataraboneka biracyakomeje mu ntara za Gansu ndetse no muyindi ntara bihana imbibi ya Qingha.
Nanone uyu mutingito wasize abantu bagera kuri 500 ari inkomere, amazu ndetse n’imihanda yarangiritse ku buryo bukomeye, usenya ibindi bikorwa remezo bitandukanye harimo ibyamashanyarazi.
Uyu mutingito wari ufite ubukana bungana na 5.9 ukaba warabereye ahantu hangana na kilometero 10 muri iryo joro ryo kuri uyu wa mbere, wumvikana mu ntara uko ari ebyiri(2) nk’uko ikigo cy’abashinwa gishinzwe ibijyanye n’imitingito kibitangaza.
Ibi bikimara kuba Perezida wa kino gihugu cy’Ubushinwa Xi Jinping yahamagariye inzego zose z’umutekano, gushyiramo imbaraga ndetse n’umuhate byose bishoboka kugira ngo abakiri bazima batabarwe ndetse banitabweho, no kwita ku mutekano w’abarokotse uyu mutingito hamwe n’ibyabo nkuko ikinyamakuru CNN dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Igihugu cy’u Bushinwa gikunze kwibasirwa n’imitingito bikomeye, nk’umutingito uheruka wabaye muri Kanama uyu mwaka wari kuri 5.4 mu burasirazuba bw’iki gihugu, wakomerekeyemo abagera kuri 23 usenya n’inzu zibarirwa muri za mirongo.
Umutingito wakurikiye wabaye muri Nzeri mu mwaka ushize wa 2022, wari ufite ubukana bungana na 6.6 mu ntara ya Sichuan,ukaba warahitanye abantu bagera ku 100.
Ni mu gihe uwabaye muri 2008, wari ufite ubukana bukabije bwa 7.9 watwaye ubuzima bw’abaturage basaga 87,000, barimo abanyeshuri 5,335 ndetse n’abandi bantu benshi nibikorwa remezo bitandukanye biakangirika ku buryo bukomeye.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com