Abakandida bane mu bari biyamamarije kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo basabye ko amatora yabaye Ejo yahindurwa impfabusa, mbese akamera nk’aho ntayabaye, kuko aya matora bigaragara ko atari yujuje ibisabwa.
Nk’uko bakomeje babitangaza ngo mu gitondo cyo kuwa 20 Ukuboza, henshi i Kinshasa akanama k’amatora ntikari bwarangize kumanika intonde z’abatora, kandi ari zo zireberwaho abanditse bemerewe gutora, cyane cyane ku badafite amakarita yo gutora kuko yasibitse cyangwa yatakaye
Iki cyemezo cyafashwe n’abakandida bane bari biteguye guhatana mu matora ya perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ubwo basohoraga itangazo basaba ko amatora yabaye ku wa gatatu ahindurwa impfabusa.
Abo banyapolitiki ni umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu, Denis Mukwege watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Floribert Anzuluni ukuriye ishyaka Alternative Citoyenne na Pasiteri Théodore Ngoy.
Mu itangazo basohoreye mu murwa mukuru Kinshasa, bavuze ko bafashe icyo cyemezo kubera gukerererwa gutora kwabaye mu duce twinshi kwatewe n’ibibazo bya tekinike n’ibikoresho.
Mu bice bimwe by’igihugu, ibikoresho by’amatora byashwanyagujwe n’ibico by’abantu barakaye bari barimo bamagana ukuntu igikorwa cy’amatora kirimo kugenda.
Zimwe mu ndorerezi zivuga ko hafi 60% by’ibiro by’amatora byafunguye bicyererewe, kandi ko nibura 30% by’ibikoresho by’amatora bitakoraga.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Leta ya Congo yasohoye ku mugoroba wo ku wa gatatu, umuvugizi wa leta ya Congo Patrick Muyaya yamaganye ibikorwa byo kwangiza no gushwanyuza ibikoresho byabaye mu bice bimwe by’igihugu.
Muyaya yasabye polisi n’urwego rw’ubucamanza gukurikirana ababigizemo uruhare.
Mbere yaho ku wa gatatu, akanama k’amatora kari kasezeranyije gukomeza gufungura ibiro by’amatora mu gihe nibura cy’amasaha 11 uhereye igihe byafunguriye, kugira ngo abantu benshi bashoboka bashobore gutora.
Umukuru w’ako kanama Denis Kadima Kazadi yizeje ko ibiro by’amatora bitafunguye ku munsi w’amatora biza gufungura kuri uyu wa kane.
Aya matora yagaragaye mo udushya twinshi dore ko usibye n’aho batafunguye, hari n’aho bafunguye ariko imashini zifashishwaga zanga gukora, ahandi hirirwa imvururu.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com