Ambasade y’Ubudage, Ububiligi, Canada, Espagne, Ubufaransa, Ubutaliyani, Noruveje, Ubuholandi, Porutugali, Ubwongereza, Suwede, Ubusuwisi, na Repubulika ya Ceki byasohoye itangazo rihuriweho kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 23 Ukuboza, ku byerekeye amatora yo ku ya 20 Ukuboza muri Congo.
Abahagarariye ibyo bihugu muri Congo, barahamagarira abakongomani kwirinda imvururu zishingiye ku matora.
Bagize bati: “Mu gihe amajwi akomeje kubarurwa, turahamagarira abafatanyabikorwa bose, cyane cyane abanyapolitiki, abakandida ndetse n’abayoboke babo, gukomeza kwifata, gutanga umwanya kugira ngo iyo nzira ikomeze kandi nibakenera imyigaragambyo yabo bayikore mu mahoro, hakurikijwe amategeko n’Itegeko Nshinga rya RDC. ”
RDC yisanze mu bihe bya politiki bitoroshye nyuma y’amatora ya perezida n’abadepite yo ku ya 20 Ukuboza. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, babanje gutatana, bashobora guhurira hamwe kurwanya komisiyo yigenga y’amatora yigenga (CENI) na perezida ucyuye igihe, Félix Tshisekedi.
Impande ebyiri zisa nk’aho zigaragara: abavuga ko batsinze n’ubwo bafite ibibazo, ndetse n’abahamagarira leta ko yakongera gutegura amatora mashya.
N’ubwo bigaragara ko Tshisekedi ashobora gutsindira kongera kuyobora Congo, Moïse Katumbi akomeje kwiringira intsinzi, avuga ko ashyigikiwe cyane.