Jacquemain Shabani, uhagarariye itsinda ryakurikiranaga ibikorwa byo kwiyamamaza bya Felix Tshisekedi matora y’umukuru w’igihugu, aremeza ko Tshisekedi ari bubone amajwi menshi imbere mu gihugu.
Ni nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora mu bakongomani baba mu mahanga (diaspora), byerekanye ko Tshisekedi ari imbere mu majwi.
Ati: “Biranyuze. Ndashaka gushimangira ko mu ngamba zacu zo kwiyamamaza, twashyize imbaraga ku bihugu bitanu bya diaspora kubera impamvu ebyiri nyamukuru. Mbere ya byose, umukandida nimero 20 akomoka muri diaspora, kandi utwo turere dufatwa nk’inkomoko ye.
Byari ngombwa rero kuri twe kubona amanota menshi muri utwo duce, kandi twabigezeho tubikesheje ingamba zo kwiyamamaza zashyizwe mu bikorwa neza. Icya kabiri, tubona diaspora nk’itsinda rikomeye, kuko abanyekongo muri diaspora bagira uruhare runini mubuzima bwigihugu buri munsi. Icyo twabonye uyu munsi, ndizera ko kizagaragara mu majwi yose y’umukandida wacu no ku rwego rw’igihugu “.
Aravuguruza abavuga ko Tshisekedi ari umukandida wikundirwa n’abanyamahanga ko abaturage bo mu gihugu batamutoye, ko ahubwo batoye ku bwinshi abakandida barimo Moise Katumbi.